Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports irazitimbagura noneho! Yabonye umuterankunga mushya uzayiha arenga miliyoni 300 Frw[VIDEO]

Rayon Sports yashyize ku mugaragaro ica amarenga ko hari umuterankunga mushya udasanzwe, sosiyete mpuzamahanga bagiye gusinyana amasezerano y’imyaka ine afite agaciro ka miliyoni 305 z’amafaranga y’u Rwanda.

Benshi bakunze gutera urwenya ko Rayon Sports ari nka zahabu iri mu kirombe ariko ikabura uyibyaza umusaruro. Imyaka uko yagiye isimburana, iyi kipe ikundwa kurusha izindi mu gihugu yaranzwe n’ibibazo by’amikoro n’imiyoborere mibi byagiye binayibera imbogamizi yo kwitwara neza ngo itware ibikombe.

Gusa kuri ubu birasa n’ibihinduka kuko uretse kuba kuva mu 2014 yarabonye umuterankunga “Skol” uyiha asaga miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri uyu wa gatandatu ibimenyetso byo kubona undi muterankunga byagaragaye.

Bamwe bati yanasinyanye amasezerano n’undi muterankunga mushya, uzayiha miliyoni 305 z’amanyarwanda mu gihe cy’imyaka ine.

Nk’uko twacukumbuye neza ibyiyi nuru nziza, aya masezerano akubiyemo ingingo nyinshi zirimo kuba ku mwaka wa mbere iyi kipe izahabwa miliyoni 54 Frw zo gukoresha ikanahabwa izindi miliyoni 10 Frw mu gihe izaba ibashije kugera mu matsinda ya CAF Champions League, igahabwa miliyoni 5 Frw nitwara shampiyona n’izindi miliyoni 2 Frw mu gihe iramutse itwaye igikombe cy’Amahoro.

Perezida wa Rayon Sports ugaragaza ko afite inyota yibikombe benshi bategeteje ubutumwe bwe aza gutangariza aba rayon kuri iyi nkur.

Umwe mu bafana yatangaje ko kubona uyu muterankunga ari indi ntambwe mu mibereho y’ikipe kuko bizagabanya ibibazo by’amikoro ndetse ikabasha kwiyubaka ku buryo ishobora guhangana n’amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Umuterankunga wacu mushya niba koko ahari nibyiza,azaduha miliyoni 54 ku mwaka wa mbere?ku wa kabiri aduhe 5? uwa gatatu aduhe 61? naho kuwa kane azaduha 63? Ni ukuvuga uko imyaka izamuka niko bazajya bagenda bongera bakagira ibyo batugenera twatwaye igikombe cya shampiyona n’andi marushanwa uko twitwaye bifite uduhimbazamusyi.”turishimye.

Related posts