Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports irahekwa na nde nyuma y’uko Jean Fidèle ayishyize hasi habura ukwezi kumwe ngo ibatizwe?

Rayon Sports yemeje ko uwari Perezida wayo kuva mu myaka ine ishize, Uwayezu Jean Fidèle atazakomeza kuyiyobora kubera ikibazo cy’uburwayi, mu gihe yaburaga ukwezi kumwe ngo manda ye igere ku musozo; bikavugwa ko Twagirayezu Thadée wabaye muri iyi kipe mu bihe bitandukanye ari we ugiye gufata iyi kipe na none by’agateganyo.

Amakuru y’ubwegure bwa Jean Fidèle yamenyekanye binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri 2024, biciye ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Jean Fidèle yatowe tariki 24 Ukwakira 2020, nyuma y’uko Rayon Sports yarimo imaze iminsi 30 y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, nyuma y’intugunda zavugwaga muri iyi kipe ziturika ubwo yayoborwaga na Munyakazi Sadate.

Muri manda ya Jean Fidèle Kayisire Jacques yari Visi-Perezida wa Mbere, Ngoga Roger Amiable ari Visi-Perezida wa kabiri, Ndahiro Olivier aza gutorerwa kuba umubitsi; aba bose baje gushyiraho n’Umunyamabanga waje kuba Namenye Patrick ndetse n’Ushinzwe Imari n’Imiyoborere [DAF], Nkubana Adrien.

Icyakora aba bose havuyemo Jean Fidèle n’Umubitsi, Ndahiro Olivier [utaragaragaye cyane mu bikorwa by’ikipe] bagiye begura kugeza kuri Namenye Patrick uherutse gutangaza ko yabonye indi mirimo atabangikanya n’inshingano afite muri Murera.

Hagati aho DAF, Nkubana Adrien na we ntiyagize uguhozaho mu bikorwa bya Rayon Sports kuko igihe kimwe yameraga nk’utari mu nshingano, ubundi akagaruka. Ibi byaterwaga rimwe na rimwe no kutumvikana kwa bamwe mu bo bakorana barimo n’Umunyamabanga.

Rayon Sports irayoborwa na nde nyuma y’igenda rya Jean Fidèle?

Muri rusange, uwavuga ko Jean Fidèle yari we muyobozi rukumbi wari wikoreye Rayon Sports ntiyaba ari kure y’ukuri by’umwihariko nyuma y’icyemezo cy’igenda ry’Umunyamabanga, Namenye Patrick.

Mu buryo bw’inzego z’imiyoborere rero, kuri ubu mu bahari Umubitsi, Ndahiro Olivier ashobora gufata izi nshingano akageza ku munsi w’amatora mu Ukwakira uyu mwaka.

Byashoboka kandi ko DAF, Nkubana Adrien yafata izi nshingano mu bahari, kuko Umunyamabanga, Namenye Patrick we ari mu minsi ye ya nyuma. Bitabaye umwe muri aba, hashobora kurebwa bamwe mu bahagarariye ‘Fanbase’ ya Rayon Sports cyangwa undi mu banyamuryango wayigeza ku matora.

Hagati aho, ibi bibazo ntibihagaritse ibindi bikorwa nk’imyitozo n’imikino Rayon Sports ifite dore ko tariki 21 Gikundiro itarabonye amanota 3 imbumbe mu mikino 2 ibanza muri Shampiyona, igomba kwisobanura na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 4 muri Stade Nationale Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Twagirayezu Thadée mu nzibacyuho ya Rayon Sports na none?

Biravugwa ko Twagirayezu Thadée ari we ugiye kongera kuramutswa rayon sport mu gihe cy’agateganyo akongera gutegura amatora yo mukwa 10 ndetse no kongera kunononsora amategeko.

Thadée ni umwe mu bari bagize komite y’inzibacyuho ya Rayon yashyizweho na RGB muri 2020, hamwe na Perezida wayiyoboye, Murenzi Abdallah.

Byari nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo kuko muri 2019, ni bwo hasohotse itangazo risomeka riti “Ubuyobozi bwa Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bayo ko bwakiriye ibaruwa y’ubwegure bwa Twagirayezu Thadée wari visi perezida w’umuryango wa Rayon Sports weguye kubera impamvu ze bwite”.

Hagati aho, ibi bibazo ntibihagaritse ibindi bikorwa nk’imyitozo n’imikino Rayon Sports ifite dore ko tariki 21 Gikundiro itarabonye amanota 3 imbumbe mu mikino 2 ibanza muri Shampiyona, igomba kwisobanura na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 4 muri Stade Nationale Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Jean Fidèle weguye
Twagirayezu Thadée ugiye kugaruka muri Rayon Sports

Related posts