Ikipe ya Rayon Sports yabonye amanota 3 imbere y’ikipe ya Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda.
Ni umukino watangiye isaa 15h00, aho Rayon Sports yari yakiriye Sunrise FC. Umukino watangiye amakipe yombi asatira gusa Rayon sports ikagaragaza inda ya bukuru. Ku munota wa 25′ Rayon sports yafunguye amazamu ku gitego kinjijwe na Héritier Luvumbu Nzinga ku ishoti yarekuye ari inyuma y’urubuga rw’amahina.
Rayon sports yari yamaze kwinjira mu mukino, ku munota wa 43′ yabonye Penaliti ku ikosa ryakorewe kuri karisa Rashid maze Ruvumbu ayinjiza neza igice cya mbere kirangira ari ibitego 2 kubusa.
Igice cya Kabiri cyaranzwe no kugarira ku ruhande rwa Sunrise FC. Iminota 90 y’umukino yarangiye Rayon Sports ifite ibitego 2, mu minota yinyongera Luvumbu Nzinga yaje kubonera Rayon Sports igitego cya Gatatu. ibitego bitatu byose byabonetse mu mukino byinjijwe na Luvumbu.
Nyuma yo kubona amanota 3 y’uyu munsi Rayon Sports yahise ifata umwanya wa gatanu n’amanota 12 naho Sunrise FC ihita ifata umwanya wa nyuma kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:
Simon Tamale
Serumogo Ally
Mitima Isaac
Rwatubyaye Abdul
Bugingo Hakim
Muhire Kevin
Emmanuel Mvuyekure
Héritier Luvumbu
Aruna Mussa Madjaliwa
Kalisa Rashid
Musa Esenu
Abakinnyi 11 ba Sunrise FC babanje mu kibuga:
Mfashingabo Didier
Nzabonimpa Prosper
Onyeabor Franklin
Byukusenge Jean Michel
Nzayisenga Jean d’Amour
Uwambajimana Leon
Habamahoro Vincent
Niyibizi Vedaste
Chimezie Oluebube
Robert Mukoghotya
Yafesi Mubiru