Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sports imaze kwemeza ko yasinyishije myugariro wafashije Vital’o FC gutwara igikombe cy’igihugu.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugamba rwo kwiyubaka, yamaze gusinyisha myugariro w’Umugande witwa Warusimci Samuel wakiniraga ikipe ya Vital’o FC yo mu gihugu cy’u Burundi.

Warusimci w’imyaka 21 y’amavuko, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu kipe ya Rayon Sports

Warusimci Samwel si umukinnyi uzwi hano mu Rwanda, kuko yavukiye muri Uganda  ku babyeyi b’abagande  akaba ari naho akurira.

Mu mwaka ushize amakuru yavugaga ko amakipe ya APR FC na Police FC ya hano mu Rwanda amwifuza, gusa birangira nta n’imwe imusinyishije.

Ni nyuma y’uko yari amaze kwitwara neza afasha Vital’o Kwegukana igikombe cy’igihugu, bikanarangira atowe mu kipe y’umwaka mu gihugu cy’Uburundi.

Warusimci abaye umukinnyi wa gatatu Rayon Sports imaze gusinyisha muri iyi mpeshyi, kuri ubu amakuru akaba avuga ko rayon sports ishobora no gusinyisha mu genzi we basanzwe bakinana cyo kimwe n’umunya-Ghana Olokwei Commodore.

Amakuru kandi yerekeza muri iyi kipe abakinnyi barimo Bizimana Yannick wa APR FC, Ciza Mugabo Hussein, Runanira Hamza wa Marines FC cyo kimwe na Nyirinkindi Saleh na we ukiniye Mukura VS bashobora kwisanga muri rayon sports.

https://www.youtube.com/watch?v=ImrFduycOGM

Related posts