Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports imanuye intwaro 2 harimo na Rutahizamu umwenyuza inshundura w’umunya Sudan

Ikipe ya Rayon sports ikomeje kwitegura umwaka w’imikino utaha wa 2023-2024, iri mu biganiro n’abakinnyi 2 bakomoka hanze y’u Rwanda.

Rayon sports iri mu biganiro n’umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Uburundi Mvuyekure Emmanuel, ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu nka nimero 10. Uyu mukinnyi w’imyaka 30 amakuru ahamya ko yamaze kugirana ibiganiro na Rayon sports ndetse bikunze mu cyumweru gitaha ashobora gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Murera.

Irindi zina ririkuvugwa muri Rayon sports ni Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Sudan, Waleed Bakhet Hamid w’imyaka 24 uyu musore ukina nka nimero 9 nawe ni umwe mubo Rayon Sports yamaze kuganiriza kandi ibiganiro byagenze neza.

Uyu musore kuri ubu akinira ikipe ya Al Hilal yo y’iwabo muri Sudan ndetse ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Sudan.

Related posts