Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sports ikomeje kugaragaza nk’ikipe iciriritse mu maso y’abakinnyi bakomeye

Umukinyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi Bigirimana Abeddy warutegerejwe n’abakunzi ba Rayon Sports yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Bigirimana yashyize umukono ku masezerano yo gukinira iyi Kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Nyakanga 2023. Ni nyuma yo kumvikana n’iyi kipe amafaranga angana na miliyoni 30Frw yo kumugura ndetse n’umushahara wa Miliyoni 2 azajya ahembwa Ku kwezi.

Bigirimana Abeddy wari umaze imyaka ibiri muri Kiyovu Sports yatandukanye na yo nyuma yo gusoza amasezerano mu mpera z’umwaka w’imikino ushize.

Abeddy yifuzwaga cyane n’ikipe ya Rayon Sports gusa bitewe n’amafaranga yifuza byatumye Rayon Sports icika intege, Ndetse Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yumvikanye avugwa ko niyo Yaba ari Messi atakwemera ko amusuzugura.

Abeddy ni umunyamahanga wa gatatu winjiye muri Police FC nyuma yo kwemererwa kubakinisha nyuma y’imyaka icyenda yari imaze yifashisha Abanyarwanda gusa. Yiyongereye ku Murundi Rukundo Onesme wavuye muri Le Messager Ngozi n’Umunya-Nigeria, Aboubakar Djibrine Akuki, wakiniraga AS Kigali.

Related posts