Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports ijabuye inkingi za mwamba muri APR na Police itanga gasopo mu “Umuhuro w’Amahoro”

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha ba myugariro ba APR: Omborenga Fitina nael Ishimwe Christian ndetse igerekaho na rutahizamu wa Police FC Hakizimana Muhadjiri mu gihe habura umunsi umwe ngo habe umukino wo kuganura Stade Amahoro mu cyiswe “Umuhuro w’Amahoro”.

Amakuru yizewe avuga ko Omborenga Fitina usanzwe akina inyuma ku ruhande rw’iburyo, yahawe Miliyoni 25 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse n’umushahara wa Miliyoni imwe buri kwezi.

Kuri Ishimwe Christian ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, we yahawe amasezerano y’umwaka umwe na “recruitment” ya Miliyoni 12 ndetse n’umushahara wa Miliyoni imwe buri kwezi.

Hakiziman Muhadjiri we perezida wa Rayon, Uwayezu Jean Fidèle yari yabanje guhakana amakuru amwerekeza muri “Murera”, gusa na we ni umukinnyi wa Rayon Sports kuva kuri uyu wa Kane taliki 13 Kamena 2024 kugera mu mwaka utaha.

Amakuru yemeza ko aba bose uko ari batatu bashobora kuzagaraga ku mukino wo kuganura Stade Amahoro uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 14 Kamena 2024, ku isaha ya saa Kumi n’Imwe zuzuye z’Umugoroba

Umukino wiswe Umuhuro w’Amahoro, ni umukino wateguwe ngo ubimburire ifungurwa ku mugaragaro rya Stade amahoro riteganyijwe taliki 04 Nyakanga 2024, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 30 ishize rubohowe.

Muri uyu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu rero, kwinjira bizaba ari amafaranga igihumbi y’Amanyarwanda [1000 Frws] ahasigaye hose, mu gihe mu myanya y’icyubahiro [VIP] ari ibihumbi 10 [10,000 Frws].

Amakuru avuga ko aya makipe yombi azahabwa ibihumbi 100 ngo ayagabane, bivuze ko buri imwe izahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50; amafaranga akubye inshuro ebyiri ayo ikipe yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yegukana [Miliyoni 25].

Omborenga Fitina wabaye kapiteni wa APR FC yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri
Ishimwe Christian na we yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe
Hakizimana Muhadjiri wakiniraga Police FC yasinyiye Rayon Sports

Related posts