Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Rayon Sports iheruka gusuzugurwa na Etincelles FC igiye gukora inama ikomeye irafatirwamo imyanzuro ibiri isharira ku bagize uruhare mu gutuma itsindwa

Muri Rayon Sports hagiye kuba inama itegura umukino uraba muri iyi wikendi ndetse hakanafatirwamo imyanzuro ku biciro byo kwinjira ku mukino bazahuramo na APR FC.

Muri iyi wikendi ishize ikipe ya Rayon Sports ntabwo yitwaye neza dore ko yatsinzwe na Etencelle FC ibitego 3-2 mu mukino Rayon Sports yagaragaje urwego ruri hasi cyane.

Nyuma y’uyu mukino muri Rayon Sports hatangajwe ko kuri uyu wa gatatu hagiye kuba inama itegura umukino uzahuza iyi kipe na APR FC izafatirwamo imyanzuro ikomeye ijyanye no kwinjira muri Sitade kuri uyu mukino.

Amakuru dufite ni uko ibiciro bigomba kwemezwa ari ibihumbi 10 ahasanzwe, ibihumbi 20 ahatwikiriye, Ibihumbi 30 muri VIP ndetse n’ibihumbi 50 muri VVIP.

Iyi kipe kandi igiye gutaha ikibuga kimaze iminsi kirimo kuvugururwa cyo Mu Nzove, aho haranerekanwa ikipe ya Rayon Sports y’abagore nubwo yatangiye gukina imikino y’icyiciro cya kabiri. Muri uyu muhango baranahemba umukinnyi witwaye neza muri uku kwezi kwa 11 nkuko uruganda rwa SKOL rusanzwe rubikora.

Hari amakuru yizewe avugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buraza guteguza Haringingo Francis Christian ko natsindwa umukino wa APR FC ashobora gutandukana n’iyi kipe.

Related posts