Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sports iguye ahashashe ,skol ibahaye ama millioni,dore Ibikubiye mu masezerano agiye kongerwa hagati ya Skol na Rayon Sports.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Nyakanga 2022 hateganyijwe umuhango wo kongera amasezerano y’imikoranire hagati ya Skol Rwanda n’ikipe ya Rayon Sports aho ayari asanzwe yari asigaje umwaka umwe.


Aya masezerano y’imyaka itatu yongerewe mu gihe habura umwaka umwe ngo ayari asanzwe arangire, amakuru ahari agahamya ko ubuyobozi bwa Skol bwashimye cyane imikoranire n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buriho.
Amakuru ahari ni uko aya masezerano agiye kongerwa, Rayon Sports izayabonamo arenga miliyari 1 Frw mu gihe cy’imyaka itatu.


Ni amasezerano agiye gusinywa nyuma y’andi yari yavuguruwe muri Werurwe 2021.Mubyukuri Kuva mu 2014, Skol na Rayon Sports bagiranye amasezerano y’imikoranire, yagiye avugururwa buri myaka itatu.


Uretse aya mafaranga Rayon sports izanagenerwa ibikoresho, ibikorwaremezo ndetse muri aya masezerano harimo no gushoboza iyi kipe kugira amakipe y’abagore n’abato.


Ubwo basinyaga amasezerano mu 2021, icyo gihe Rayon Sports yari yemerewe kujya ihabwa arengaho gato miliyoni 200 Frw ku mwaka.
Kuri iyi nshuro, nibura iyi kipe buri mwaka izajya ihabwa arenga miliyoni 330 Frw, bivuze ko arenga miliyoni 100 Frw yamaze kongerwa ku masezerano yari asanzwe.

Related posts