Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025 ,nibwo ikipe ya Rayon Sports iza gukina umukino wayo wa Mbere n’ ikipe ya Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium saa 18:30,ariko iyi kipe yambara ubururu n’ umweru iraba ibura abakinnyi batatu bigenzi.
Muri abo bakinnyi ikipe ya Rayon Sports ibura harimo rutahizamu Fall Ngagne we umaze igihe yaravunitse, guhera umwaka ushize w’imikino mu ntangiriro y’imikino yo kwishyura.Ubu nibwo arimo kugenda agaruka aho yatangiye gukora imyitozo ariko akaba agifite ukwezi hanze y’ikibuga.
Kandi harimo myugariro Emery Bayisenge wavunikiye ku mukino wa Vipers FC, amakuru we avuga ko ku mukino wa Singida Black Stars azaba yiteguye na Mohammed Chelly, umunya-Tunisia uheruka gusinyira Gikundiro ariko akaba yaragize imvune ituma atarimo kugaragara mu mikino ya Rayon Sports.
Ese ikipe ya Rayon Sports ifite abafana benshi mu Rwanda iraza kuva imbere ya Kiyovu Sports reka tubiharire ikibuga.
Nshimiyimana Francois/ Kglnews.com