Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sports igiye guca agahigo ko kwambara imyenda ihenze muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu  mu Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports izaba yambaye umwambaro uhenze umwaka utaha w’imikino nyuma yaho abaterankunga bayo bakomeje kwiyongera.

Ukurikije agaciro iyi myambaro ifite benshi mu bakurikiranira hafi umupira w’u Rwanda barahamya ko Rayon sports igiye guca agahigo ko kwambara imyenda ihenze muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu  mu Rwanda.

Rayon Sports nyuma yo kongera amasezerano na bamwe mu baterankunga bayo barimo Canal + na Skol  hari amakuru avugwa ko nyuma yaba (Canal + na Skol), hazaza na bandi batatu bazajya bambarwa n’iyi kipe umwaka utaha w’imikino nkuko bikomeje kuvugwa.

Nk’ibisanzwe izaba yambara umuterankunga mukuru ari we Skol mu gatuza baheruka kuvugurura amasezerano bari bafitanye, Aho Skol izishyurwa arenga miliyari ku myaka 3 ariko uyu mwaka hazakurikizwa amasezerano yari asanzwe ya miliyoni 200 ku mwaka.

Ku kuboko izaba yamamaza Ubukerarugendo bw’Akarere ka Nyanza (Royal Nyanza) aho izishyurwa miliyoni 100 ku mwaka.

Rayon Sports kandi izambara Canal+ ku ikabutura, iyi kipe izahabwa miliyoni 65 ku mwaka nkuko ubuyobozi bw’iyi kipe bubisobanura neza.

Amakuru kglnews yamenye ni uko Rayon Sports igiye kubona umuterankunga mushya izajya yambara ku mupira hejuru y’izina na nimero (mu mugongo), uyu azajya yishyura miliyoni 200 ku mwaka.

Rayon Sports kandi ngo yanamaze kubona umuterankunga wa miliyoni 60 izambara munsi ya nimero y’umupira, amakuru avuga ko ari ’Tembera u Rwanda’.

Bivugwa ko kandi ubuyobozi bwa Rayon Sports burimo gushakisha umuterankunga mushya  izajya yambara ku kibuno, ku ikabutura.

Aya mafaranga yose iyo uyateranyije usanga Rayon Sports izabona Miliyoni 550 z’amanyarwanda avuye mu baterankunga.

Kuri ubu ubaze neza wasanga Rayon sports igiye guca agahigo ko kwambara imyenda ihenze muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu  mu Rwanda.

Related posts