Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports igira umwaku,dore urutonde rw’abakinnyi bakomeye bashora kudatangirana na rayon sports muri shampiyona.

Rayon Spprts birashoboka ko ishobora gutangira shampiyona idafite bamwe mu bakinnyi ba yo bakomeye bari bitezwe muri shampiyona bitewe n’ibibazo by’imvune ndetse n’amikoro ku ruhande rumwe.

Mu gihe habura ibyumweru 2 gusa kugira ngo shampiyona itangire, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo n’abashya ntabwo barimo gukora imyitozo kubera ibibazo by’imvune gusa hari n’amakuru avuga ko hari n’abakinnyi bashya bashobora kuba batangiye kurambagizwa n’andi makipe kandi akaba yatangiye kwegera bamwe muri abo bakinnyi babereka amafaranga aruta abo iyi kipe yabahaye.

Urebye ku kibazo cy’abakinnyi bafite imvune,Ku ikubitiro hari umunyezamu Hakizimana Adolphe wafashije iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino wa 2021-22, imvune afite y’umutsi wo mu mayasha yarangije shampiyona ayifite ndetse amakuru avuga ko yasabye Rayon Sports kumuvuza ariko akaba atarabona ubufasha.

Undi mukinnyi ni Nishimwe Blaise na we utarimo ukora imyitozo kubera imvune byanatumye atagaragara mu mukino wa gicuti Rayon Sports yaraye itsinzemo Musanze FC.

Hari kandi n’abakinnyi bashya iyi kipe yaguze bagiriye ikibazo mu myitozo ubwo bari basubukuye imyitozo muri Rayon Sports barimo Osalue Rafael, Mucyo Junior Didier ndetse na Ngendahimana Eric.

Aba bakinnyi bakaba biyongera kuri Tuyisenge Arsene wagiriye ikibazo cy’imvune mu mukino wa gicuti Rayon Sports  itsinzemo Musanze FC 2-0 kuri uyu wa gatanu.

Umutoza wa Rayon Sports, Hariningo Francis avuga ko nta gihindutse benshi muri aba bakinnyi bashobora kuzatangira imyitozo mu cyumweru gitaha. Mu gihe shampiyona yatangira tariki ya 19 Kanama 2022 nk’uko byari biteganyijwe, byagorana ko aba bakinnyi bose Rayon Sports yaba ibafite barakize.

Related posts