Amakuru arimo gucicikana aravuga ko
Ikipe ya Rayon Sports yambara ubururu n’ umweru iri mu biganiro bya nyuma byo gutandukana n’umutoza wayo mukuru, Afhamia Lotfi, nyuma y’umusaruro udahagije ikipe ikomeje kugaragaza. Ibi byaje nyuma y’imikino ine ikipe yari imaze gukina idatsinda, aho yatsinzwemo kabiri, inganya umukino umwe, inatsinda umwe gusa.
Amasezerano y’umutoza Afhamia Lotfi avuga ko mu gihe ikipe yifuza kumurekura mbere y’igihe, igomba kumwishyura amafaranga y’amezi atatu, angana na miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Lotfi ahembwa amafaranga asaga ibihumbi 3 by’amadorali buri kwezi, bigatuma agomba guhabwa amafaranga y’amezi atatu agera kuri miliyoni 15 Frw.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yabwiye abo bafatanya mu buyobozi ko gutandukana na Lotfi byakorohera ikipe igihe ayo mafaranga yaba ahari, ariko ikibazo gihari ni uko amafaranga yo kumwishyura atari mu ngengo y’imari y’iyi kipe.Ibyo byatumye abategura imikino n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kwishakamo uko bagomba kwishakira uko bayateranya kugira ngo amafaranga yo kumwishyura aboneke.
Ku munsi wejo bivugwa ko habaye inama yihariye yahuje perezida wa Rayon Sports n’abandi bayobozi ,baganira ku buryo bwo gukemura iki kibazo.Uyu munsi hateganyijwe inama ya Komite Nyobozi hamwe na Staff Technique ya Rayon Sports aho biteganyijwe ko bazemeza umwanzuro ndakuka wo gutandukana na Lotfi.
Afhamia Lotfi yatoje Rayon Sports mu mikino ine y’amarushanwa atandukanye. Muri yo, ikipe yatsinzwemo na Singida Black Stars imikino ibiri, yanganyije umukino umwe na Gasogi United, itsinda Kiyovu Sports.
Ubuyobozi burasaba umusaruro uhagije kuko ikipe iri ku mwanya wa karindwi mu rutonde rwa shampiyona ifite amanota ane gusa nyuma y’imikino itatu.
Biravugwa ko Rayon Sports iteganya kwirukana Afhamia Lotfi hamwe n’umwungiriza we Azouz Lotfi, ndetse ko hari amahirwe ko umutoza w’agateganyo ashobora kuba Umurundi Haruna Ferouz, nyuma y’uko hari abavuga ko bari gushaka umutoza w’umunyarwanda mushya bakorana, Ku wa 18 Ukwakira 2025, Rayon Sports izagaruka mu kibuga ikina umukino wa shampiyona na Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium.Afhamia Lotfi wari umaze imyaka itatu ari umutoza wa Mukura VS, yasinye amasezerano y’umwaka umwe na Rayon Sports mu mpera za Gicurasi umwaka ushize.