Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sports igaruriye abakunzi bayo icyizere nyuma yo gusinyisha rutahizamu mpuzamahanga.

Rayon Sports FC yemeranyije na rutahizamu Chrismar Malta Soares ukomoka muri Nigeria kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri, inongerera amasezerano Muhire Kevin usanzwe ari umukinnyi wayo wo hagati.

Chrismar Malta Soares wakiniraga Varingha FC y’iwabo yashyize umukono ku masezerano amugira umukinnyi wa Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, tariki 9 nyakanga2022.

Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko uyu rutahizamu bamwitezeho gufasha iyi kipe mu bijyanye n’ubusatirizi.

Ati “Icyo gikorwa (cyo kumusinyisha) cyabaye mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ya Rayon Sports cyane cyane kubaka ubusatirizi bwayo, tukaba rero twaramurambagije turamushima. Ubu tumaze gusinya amasezerano turizera ko azadufasha gutsinda no gutwara ibikombe.”

Uretse Varingha FC, andi makipe Chrismar  Soares yakiniye arimo SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/14.

Uretse Chrismar Malta Soares wasinyishijwe nk’umukinnyi mushya, kuri uyu wa Gatandatu habaye n’igikorwa cyo kongerera amasezerano Muhire Kevin. Yashyize umukono kuri aya masezerano nyuma y’iminsi yari ishize agirana ibiganiro n’iyi kipe bamwe bavuga ko bashobora no gutandukana.

Muhire Kevin mu mwaka ushize w’imikino yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe  akaba yari yaranayikiniye imyaka ine mbere yo kwerekeza mu Misiri akaba yari na kapiteni wiyi kipe ya rayon sports.

Related posts