Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports ifite ku meza dosiye z’abakinnyi batatu ba APR FC

Ikipe ya Rayon Sports FC iri kwiga ku buryo yasinyisha abakinnyi beza kandi bakomeye ihereye kuri Ishimwe Christian, Kwitonda Alain “Bacca” na Omborenga Fitina bakiniraga APR FC.

Aba bakinnyi bombi bakina ku mpande z’inyuma: Omborenga Fitina wugarira ku ruhande rw’iburyo na Ishimwe Christian wugarira ku ruhande rw’ibumoso ndetse na Kwitonda Alain Bacca ukina asatira anyuze ku ruhande rw’iburyo bose barangije amasezerano yabo bikaba bivugwa ko batazongererwa amasezerano kimwe n’abandi benshi Ubuyobozi bwavuze ko batazakomezanya.

Amakuru ariho ni uko Rayon Sports yaba yatangiye kureba uko yatangira kugura abakinnyi bazayifasha mu mwaka utaha kuko kugera ubu abakiyifitiye amasezereno ari abakinnyi umunani bonyine.

Iyi kipe yakunze gushinjwa kugura nabi yaba yiteguye gukosora ayo makosa muri uyu mwaka ihereye kuri aba bakinnyi batazakomezanya na APR. Kuri Ishimwe Christian we ngo afite amahirwe menshi kuko Rayon yamushimye ndetse na Ishimwe Ganijuru Elie bahuriyeho ku mwanya akaba ari mu nzira zimuganisha muri Police FC.

Nyuma y’igenda ry’abarimo Youssef Rharb, Murera irateganya kuzana Kwitonda Alain Bacca nk’umukinnyi wagaragaje urwego rwisumbuyeho ku ngoma ya Thierry Forger Christian watwaye Igikombe cya Shampiyona adatsinzwe umukino n’umwe.

Aho bisa nk’ibigoranye ni kuri Omborenga Fitina kuko Rayon Sports ifite impungenge z’imyaka amaze kugeramo, kuba ari umukinnyi uhenze ndetse hakaba hari hanasanzwe Serumogo Ally Omar na we utari mubi, gusa amakuru yemeza ko kugira abakinnyi 2 beza ku mwanya byafasha iyi kipe kwitwara neza.

Rayon Sports yari imaze igihe ituje, benshi bibaza uko izabaho umwaka utaha w’imikino wa 2024-25 kuko abakinnyi ba yo benshi bamaze gusoza amasezerano kandi bikaba bigaragara ko nta mikoro yo kongeramo abandi.

Amakuru ava muri iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru yemeza ko nibura 85% by’amafaranga iyi kipe izakoresha mu kugura abakinnyi banongerera abandi mu mwaka utaha w’imikino bamaze kuyabona.

Iyi kipe ngo igeze mu gihe cyo kubaka ikipe izagera ku ntsinzi y’igihe kirambye yitonze kuko uyu mwaka ntizasohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika aho izaba ireba ku bikimbe bikinirwa imbere mu gihugu gusa (Igikombe cya Shampiyona ndetse n’Icyamahoro).

Omborenga Fitina hari atemeranyije n’ubuyobozi bwa APR bituma atakaza kuba kapiteni bigiye no kumusohora mu ikipe!
Kwitonda Alain Bacca yagize umwaka mwiza ku ngoma ya Thierry Forger!
Ishimwe Christian ashobora kubisikana na Imanishimwe Emmanuel Mangwende uzagarurwa agasanga Niyomugabo Claude ku mwanya umwe.

Related posts