Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sports ibonye itsinzi imbere ya Étoile de l’Est nyuma y’igihe kirekire inganya

Rayon Sports nyuma yo kumara imikino itatu muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka itabona amanota 3 Kuri uyu wa gatatu iyakuye kuri Étoile de l’Est ku tsinzi y’ibitego 2-1.

Ni umukino watangiye isaa 18h00 kuri sitade ya Kigali Pele, Royon sports niyo yari yakiriye, nyuma yo gutandukana n’umutoza YAMEN ZELFANi abakunzi ba ruhago bari bategereje kureba umusaruro ikipe ya Rayon Sports iribubone.

Umukino watangiye Rayon Sports iri ku rwego rwo hejuru, mu gice cya mbere cy’umukino Musa Esenu yaboneye Rayon Sports igitego cya mbere yinjije ku munota wa 30′, ku mupira mwiza yahawe na Iraguha Hadji. Bidatinze Ku munota wa wa 40′ Musa Esenu yongeye kunyeganyeza inshundura ku mupira mwiza yahawe na Joachim Ojera.

Igice cya Kabiri cy’umukino cyatangiye Rayon Sports nubundi irimo kurusha Étoiles de l’Est. Ibintu byahinduye isura kumunota wa 63′ ubwo umukinnyi Mvuyekure Emmanuel yabonaga ikarita itukura.

Kuva icyo gihe ikipe ya Étoile de l’Est yatangiye kwataka Rayon Sports gusa nayo kubona igitego bikagorana. ku munota wa 90′ Étoile yaje kugombora igitego kimwe muri bibiri yari yatsinzwe. umukino urangira Murera icyuye amanota 3.

Nubwo Rayon Sports na APR FC zifite imikino umukino 1 w’ikirarane zinjiye mu makipe ane ayoboye urutonde rwa shampiyona.

1. Musanze FC 13 Pts

2. APR FC 11 Pts (-1)

3. Amagaju 10 Pts

4. Rayon Sports 9 Pts (-1)

5. KIYOVU Sports 9 Pts

6. MUKURA VS 9 Pts

Related posts