Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sports amakuru meza,ibya Arnold Okwi kuza muri rayon sports bisobanuwe neza n’umutoza Haringingo Francis Mbaya Christian.

Rutahizamu w’umugande Arnold Okwi akomeje kuvugwa cyane ku isoko aho ibitangazamakuru bitandukanye bikomeje kumwerekeza mu ikipe ya rayon sports.

Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi benshi barenga 10 ariko umutoza wa yo yavuze ko hakiri imyanya bagikeneyemo abakinnyi bityo ko batarava ku isoko.

Ati “turashaka kongera amaraso mashya mu izamu, turasha kongera imbaraga mu busatirizi, ni aho dukeneye kongera imbaraga, mu izamu no mu gice cy’ubusatirizi.”

Umutoza w’umurundi utoza Rayon Sports, Haringingo Francis Mbaya Christian yirinze kuba yagira byinshi atangaza kuri rutahizamu w’umugande Arnold Okwi bivugwa ko ari mu biganiro n’iyi kipe kuko ngo kuko basigaye barambagiza abandi bagasinyisha.

Mu ijambo rye haringingo abajijwe kuri rutahizamu w’umugande wasoje amasezerano muri Kiyovu Sports, Emmanuel Arnold Okwi bivugwa ko bari mu biganiro, uyu mutoza yirinze kubivugaho byinshi, ngo ni ugutegereza.

Ati “sinagira icyo mbabwira, urabizi ibintu by’inaha biragora, musigaye mwaratwise ikipe iranga abakinnyi, ubu natwe turimo kugerageza gukora ibintu byacu twitonze kugira ngo imbaraga tuba twakoresheje kugira ngo dushobore kubabona ntizipfe ubusa.”

Abakinnyi bashya Rayon Sports yazanye izifashisha muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-23, barimo; Twagirayezu Amani (Bugesera FC), Mucyo Junior Didier (Bugesera FC), Ishimwe Ganijuru Elie (Bugesera FC), Hirwa Jean de Dieu (Marines FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Rafael Osalue (Bugesera FC), Kanamugire Roger (Heroes FC), Iraguha Hadji (Rutsiro FC), Tuyisenge Arsene (Espoir FC), Ishimwe Patrick (Heroes FC) na Ndekwe Felix (AS Kigali), Mbirizi Eric (Burundi), n’umwana ukiri muto Iradukunda Pascal.

Related posts