Rayon Sports amakipe ayitege ubu noneho yazanye ingamba nshya.

Ikipe ya Rayon Sports imaze ibyumweru itangiye kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/26, yashyizeho uburyo bwo gukora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi.Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatangiye imyitozo tariki ya 1 Nyakanga yitegura amarushanwa y’imbere mu gihugu na CAF Confederation Cup.

Kuva icyo gihe, abakinnyi bakoraga imyitozo inshuro imwe ku mugoroba, ku kibuga cya SKOL mu Nzove.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, ni bwo abatoza bayo bashyizeho uburyo bwo kuzajya hakorwa imyitozo inshuro ebyiri.Imyitozo ya mu gitondo izajya ikoreshwa na Ayabonga Lebitsa muri Gym naho iya nimugoroba iyoborwe n’umutoza Afahmia Lotfi mu kibuga.

Umunya-Afurika y’Epfo Ayabonga usanzwe ari Umutoza wongerera Imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports, yasubiye mu kazi muri iki cyumweru nyuma yo kugira ibyago mu cyumweru cya mbere cy’imyitozo.Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na Yanga SC ku wa 15 Kanama 2025, ku munsi wayo uzwi nka “Rayon Sports Day”.

Iyi kipe iri mu biganiro kandi n’andi makipe ku buryo yakina indi mikino ya gicuti mbere yahoMu mikino ivugwa harimo uwayihuza n’Amagaju FC i Huye tariki ya 1 Kanama ndetse n’uwayihuza na AS Dauphins Noirs i Rubavu tariki ya 8 Kanama 2025.