Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sport yongeye gukora amateka akomeye itera Gapapu ikipe ya APR FC k’umukinnyi yashakaga cyane. ese twitege iki kuri Rayon Sport y’umwaka utaha?

Rayon Sport, ni ikipe ikundwa na benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ibyo ntabyinshi twabisobanuraho kuko tubizi neza. iyi, niyo kipe yonyine itsinda abanyarwanda benshi baba abayifana ndetse n’abatayifana bakishima. ni ikipe ifite udushya twinshi yiharira,ariko kandi ikaba igisobanuro cy’umupira wa hano iwacu mu rwanda,nkuko twagiye tubibona ko uruhare rw’abakinnyi itanga mu ikipe y’igihugu ruri hejuru cyane.

Uwayita ikipe y’abanyarwanda ntiyaba abeshye ariko kandi yaba aheje abanyamahanga kandi nabo abenshi barayihebeye. kubera ubwinshi bw’abayikunda,ibiyiberamo bimenyekana mbere ugereranije n’andi makipe ariko n’imugihe kuko niyo mpfura mumakipe yose.

Hashize igihe iyikipe igenda biguru ntege muri championa,ariko kandi ubuyobozi bwayo burangajwe imbere na Rt Uwayezu Jean Fidele, ntibwahwemye guhora bwibutsa abakunzi b’iyikipe ko babarimo umwenda w’ibyishimo ndetse bakabakangurira kuba hafi y’ikipe kuko igihe cyo kwishima bari hafi kugisohoramo.

Ibi byishimo byagarutswe ho cyane ntabwo bivugwa mumagambo gusa ahubwo birategurwa,hakaba hagurwa abakinnyi,abatoza ndetse n’abafana bakitegura gufana haba mumvura ndetse no kuzuba. nyuma rero yo gutera gapapu ikipe ya Kiyovu Sport maze Rayon Sport igasinyisha uwari umutoza wa Kiyovu, kurubu iyikipe ikomeje gukora ibyo yaburaga,aho kurubu hari kuvugwa ko yamaze gutera gapapu ikipe ya APR FC Maze ikaba yamaze kumvikana na rutahizamu w’umunyarwanda Ishimwe Fiston usanzwe ukinira Marine FC.

Nkwibutse ko uyumusore yari yamaze kumvikana na APR FC ariko nyamara ikipe ya Rayon Sport ikaza kwegera uyumukinnyi ndetse bikaba bivugwa ko yaba yamaze gusinya imbanziriza masezerano. Mugihe uyumusore yaramuka asinyiye Murera, yaba ari umukinnyi wa 2 iyikipe yaba isinyishije imukura muri Marine Fc nyuma y’uwitwa de Dieu wamaze gusinyira Rayon Sport kandi yari yaramaze kumvikana na mukeba APR FC.

Related posts