Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sport yirangayeho none Niyonzima Olivier Seif yamaze gusinyira ikipe ibabaza Rayon Sport kakahava

umukinyi Niyonzima Olivier seif ukina hagati mu kibuga yamaze gusinyira ikipe ya Kiyovu Sport amasezerano y’umwaka umwe atanzweho miliyoni 10Frw.

Umwaka ushize w’imikino Seif yakiniraga ikipe ya As Kigali ari naho avuye yerekeza muri kiyovu Sport. Seif wari usoje amasezerano muri As Kigali yari yabanje kugirana ibiganiro na Rayon Sport ndetse binagenda neza, gusa Rayon Sport mugihe cyo kumusinyisha yahise yizanira Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa bakina kumwanya umwe, ibi byeretse Seif ko Rayon sport itakimufitiye gahunda ahitamo kwerekeza muri kiyovu sport.

Uyu musore asanzwe afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakina hagati mu kibuga beza hano mu Rwanda, akaba ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Niyonzima Seif yavuye mu ikipe ya Rayon Sports ajya muri APR FC, mu mwaka wa 2021, Seif kandi yavuye muri APR FC yerekeza muri As Kigali ari naho avuye ajya muri Kiyovu Sport.

Related posts