Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sport: Urutonde rw’abakinnyi bagomba kongererwa amasezerano rwamaze kumenyekana. Mackenzie yongeye kugirirwa icyizere na President Jean Fideli!

Ikipe ya Rayon Sport imaze iminsi ivugwa mu igura n’igurisha ry’anakinnyi, ariko kugeza ubu imaze kumenyesha abakunzi bayo ko yasinyishije abakinnyi bagera kuri ba biri, mugihe hari nabandi bakinnyi batandukanye bagiye bavugwa muri iyikipe nubwo yo itarabishyira kumugaragaro ngo ibimenyeshe abayikunda.

Kurubu rero iyikipe yamaze kongerera amasezerano bamwe mubakinnyi batandukanye basanzwe bayikinamo barimo Muvandimwe Jean Marie Vianney usanzwe ukina kuri 3, Nizigiyimana Karimu Mackenzie usanzwe ukina kuri 2 , Ndizeye Samuel nawe usanzwe ukina mumutima wa Defense ndetse biranavugwa ko Mediateur Nishimwe Blaise nawe yaba yamaze kongera amasezerano.

Nizigiyimana Mackenzie kandi wongerewe amasezerano, ntabwo avugwaho rumwe nyuma yuko abenshi mubavuga rikijyana muri iyikipe bifuzaga ko uyumusore yatandukana na Rayon Sport, ariko uyumusore akaba yongeye kubona amahirwe yo kugirirwa icyizere na President wa Rayon Sport maze aramusinyisha.

Usibye kuba iyikipe ikomeje kwiyubaka mumpande zose, umuyobozi wayo yatangaje ko hari gukora ibishoboka byose iyikipe ikaba yatangira preseason mbere kugirango abakinnyi bashya bamenyerane, ndetse umuyobozi akaba yaratangaje ko iyikipe uko byagenda kose igomba gutwara igikombe.

Related posts