Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sport: Umwataka ukomeye cyane Derrick Nsibambi w’umugande ari mubifuzwaga na KCCA ndetse na AZAM yo Muri Tanzaniya yumvikanye na Rayon Sport. Soma inkuru irambuye!

Ikipe ya Rayon Sport, n’ ikipe imaze imyaka3 idahagararira u Rwanda mu irushanwa na rimwe aha nini bitewe no guhindagura abayobozi bya hato na hato, bikaba aribyo bintu byagize ingaruka kumusaruro w’iyikipe. umuyobozi wayo kurubu, Rt Uwayezu Jean Fideli yashyize imbaraga mukubaka iyikipe ndetse akaba agenda abikora neza bigaragarira buri wese.

Ubwo yageraga muri iyikipe, yasanze uwo yarasimbuye Bwana Munyakazi Sadate yarazambije byinshi kuberako ikipe yari imaze gucikamo ibice bibiri. bimwe mubikorwa bikomeye kandi byagoye President Rt Uwayezu Jean Fideli, harimo kongera guhuza abafana,cyane ko aricyo gice gikomeye cyane kigize iyikipe. uyumugabo rero kubera gushyira imbaraga mukunga abarebanaga ayingwe, byatumye ikipe ya Rayon Sport isoza umwaka wa Championa iri kumwanya wa7, ibintu byababaje abakunzi bayo yemwe harimo na President wayo.

Uyumugabo urangwa no kutavuga menshi, yagiye ashinjwa n’abatari bake ko yaba atazi ibyumupira, maze biza kwigaragaza mukugura abakinnyi, aho abari babishinzwe baguze abakinnyi benshi batari kurwego rw’ikipe ndetse bikaza no kumubabaza cyane,ariko akiyemeza kubyikosorera ubwe kugiti cye.

Nkuko ikipe ya Rayon Sport ari ikipe isanzwe irangwa n’insinzi,ubuyobozi bwa Rayon Sport bwatangiye kugura ndetse no kurambagiza abakinnyi beza hakiri kare, kugirango ibyabaye mbere bitazongera kuyibaho. kuri iyinshuro, harikuvugwa rutahizamu ukomeye cyane uturuka mugihugu cya Uganda Derrick Nsibambi. uyumusore usanzwe ukina mumisiri wifuzwaga na KCCA yo mugihugu cya Uganda ndetse na AZAM yo mugihugu cya Tanzania, biravugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sport amasezero y’umwaka umwe bakaba bazamuha million 10 maze akaza guca inshundura z’i Kigali.

Uyumusore aramutse aje muri Rayon Sport, amakipe yaba ahuye n’akaga gakomeye kuko uyumusore ari mubakinnyi b’abahanga ikipe y’igihugu ya Uganda ifite, ndetse akaba yaranayitsindiye ibitego byinshi bitandukanye byagiye bifasha iyikipe y’abasajya. biteganyijwe ko umu Agent we azagera ikigali kuwa2 arinabwo azahita abonana n’ubuyobozi bwa Rayon Sport.

Related posts