Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sport umwataka igiye kugura usibye kuba izamu arihumeka bamyugariro bo abakura umutima

ikipe ya Rayon sport nyuma yo gusinyisha abakinnyi benshi kandi bakomeye bakina mu myanya itandukanye mu kibuga, Ubu noneho ugeze Kuri Rutahizamu Makabi lilepo Lilepois.

Makabi ni Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya RDC Democratic republic of the congo, yavutse tariki 27 nyakanga 1997, Ubu akaba ari kuzuza imyaka 26.

Uyu mwataka akinira ikipe y’igihugu ya congo nkuru, akaba yakiniraga Al Hilal club yo muri Sudan. Uyu rutahizamu Kandi yakiniye amakipe arimo Mbabane swallows, Renaissance na Vita club.

Amakuru yemeza ko ibiganiro hagati y’impande zombi byabayeho gusa umukinyi akaba yifuza amafaranga menshi bishobora kugora Rayon sport kuyamuha. Uyu mukinnyi akina yataka gusa ashobora no guca Ku mpande by’umwihariko kuruhande rw’iburyo

.

 

 

Related posts