Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sport: Umusingi w’ibyishimo wamaze kubakwa. Ese iki nicyo gihe ngo abafana b’iyikipe bizere ibyishimo mumwaka utaha w’imikino? Ngiri ishingiro ry’ibyishimo!

Hashize igihe kitari gito, benshi mubakunzi ba Rayon Sport batangaza ko babajwe no kuba ikipe yabo itakibaha ibyishimo nkuko yari yarabibamenyereje, ndetse abenshi bagiye bumvikana bavugira mumatamata ko kuba ikipe ititwara neza byaba bifite aho bihuriye no kuba iyikipe yarifite umuyobozi utamenyereye iby’umupira w’amaguru ariko nyamara uyumuyobozi akaba yarakoze byinshi bishoboka mumbaraga yarafite ariko ntibibashe kugenda nkuko abafana babyifuzaga ndetse nawe akaza kugaragaza ko ababajwe nabyo arinabwo yakomeje gutsindagira ko uko byagenda kose umwaka utaha w’imikino iyikipe igomba gutanga ibyishimo.

Nubwo abafana batabyishimiye, cyane ko bashinjaga ubuyobozi buyoboye ikipe ko butitwara neza mukugura abakinnyi ariko n’ubuyobozi bukaba bwarashinjaga abafana kudatanga umusanzu wabo nkibisanzwe murwego rwo gushyigikira ikipe bihebeye kugirango ikore ibyo bayifuzaho. ashingiye kubunararibonye nk’umuntu mukuru, umuyobozi wa Rayon Sport yabanje kubaka umusingi w’ibyishimo ukomeye cyane ariwo bumwe bw’aba-rayon ndetse kurubu bukaba bumaze kugera kukigero cya 80% hakaba hari nikizereko bizakomeza kuzamuka uko iminsi igenda yicuma.

Imwe mumpamvu zikomeye zizatuma iyikipe itanga ibyishimo kurwego rwo hejuru, nuko abafana bayo kurubu bari kumvikana nubwo atari bose, ariko nabatari baza mumurongo hari icyizere cyuko bazaza cayane ko iyo ikipe ya Rayon Sort itsinda ubwayo abafana barizana kubwinshi. ikizatuma iyikipe yitwara neza nuko iri kugenda yitwara neza ku isoko ryo kugura abakinnyi, aho iyikipe imaze kugura bamwe mubakinnyi bakiri bato kandi bazi umupira kurwego rwo hejuru ndetse iyikipe ikaba yarazanye umutoza ushoboye ndetse wanahamije ko yageze kunzozi ze kuko yahereye kera yifuza kuba yatoza ikipe ya Rayon Sport.

Nkwibutse ko iyikipe imaze gusinyisha abakinnyi batandukanye mugihe abagera kuri 4 aribo bamaze kuyisohokamo kuburyo buzwi. biteganyijwe ko iyikipe izakorera imyiteguro ya Championa hanze y’igihugu aho izajya gukina imikino ya Gicuti n’amakipe afitanye umubano nayo aho bivugwa ko izakina umukino wa Gicuti na Younger yo muri Tanzania mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino ibizwi nka Pre-season.

Related posts