Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sport: Rwatubyaye Abdul Mumarembo amugarura murugo aho bivugwako agiye gusimbura Clement werekeje muri Mukeba. twitege iki kuri Rayon Sport Umwaka utaha ?

Myugariro w’umunyarwanda Rwatubyaye abdul uheruka mu Rwanda akinira ikipe ya Rayon Sport akaza kuyivamo yerekeza kumugabane wa America, uyumusore amaze igihe kinini mumvune, ndetse kubera kumara igihe adakina ikipe ye yafashe umwanzuro wo gutandukana nawe mugihe uyumusore hashize iminsi mike akirutse imvune yaramazemo iminsi.

Kuba rero uyumusore amaze igihe adakina, byaba ari kimwe mubirigutiza umurindi kuba atapfa kubona indi kipe kumugabe w’iburayi. akaba ariyompamvu yagiriwe inama n’umu agent we ko yagaruka mu Rwanda akaba yabasha kubona ikipe yakinamo bikamufasha kugaruka mubihe bye byiza ndetse bikaba byanamworohera mukuba yabona ikipe hanze y’igihugu.

Ubwo ayamakuru yamenyekanaga, Ikipe ya Rayon Sport nk’imwe muzamufashije kwerekana impano mbere yuko yerekeza muri Shukupi Fc , yateye intambwe ikomeye maze igirana ibiganiro n’uyu myugariro uri mubakomeye cyane hano mu Rwanda ndetse kubwa Rayon Sport akaba yaza kubafasha gusimbura myugariro wabo Niyigena Clement utari wabasha kongera amasezerano aho bivugwa ko yaba ashaka kwerekeza mu ikipe ya APR FC.

Nubwo uyumusore Rwatubyaye Abdul amaze igihe ari mumvune, ariko numwe muri ba myugariro bazwi ho kugira ubuhanga buhambaye ndetse akaba yazanafasha ikipe ya Rayon Sport muntego ifite zo kuba yatwara igikombe mumwaka utaha w’imikino nkuko imyiteguro irimbanije haba kubuyobozi ndetse no kubafana b’iyikipe.

Nkwibutseko Rwatubyaye yageze mu ikipe ya Rayon Sport avuye mu ikipe ya APR FC aho uwamuzanye bivugwa ko ari Gacinya Chance Denis yaba ari nawe uri mubiganiro n’uyumusore ndetse binakunze akaba yasinyira ikipe ya Rayon Sport amasezerano y’imyaka ibiri kugirango bimufashe kugarura urwego rwe maze bibe byamworohera kubona indi kipe kumugabane w’iburayi.

Mugihe byakunda ikipe ya Rayon Sport ikabona uyu myugariro, yaba ishimangiye ko koko ifite gahunda yo kuzatwara igikombe cya Championa ndetse byanatuma benshi mubari bataremera ko iyikipe izaba idasanzwe umwaka utaha batangira kuyitinya no kuyubaha kuko amakuru y’igura n’igurisha ayivugwamo ari amakuru agaragaza ko iyikipe izaba ari ikipe ikomeye cyane .

Biteganyijwe ko Umu Agent wa Rwatubyaye Abdul azagera mu Rwanda kumunsi wo kuwa3 w’icyumweru gitaha maze akazahura n’ubuyobozi bwa Rayon Sport bakumvikana hakaba hazahita habaho gusinya imbanziriza masezerano maze bigashimangirwa ko Rayon Sport iguze myugariro wambere mu Rwanda ukomeye kandi umaze iminsi mukibuga, uzi gutwara ibikombe icyaricyo cyane ko Rayon Sport iheruka igikombe yayihesheje.

Related posts