Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sport ntimushaka ariko we arayishaka, Umukinyi w’umunyamaganga Rayon sports ishaka kurekura ntabikozwa

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports isinyishije abakinnyi benshi bakina mu myanya itandukanye mu kibuga, hari abo yari isanganwe yatangiye kubona ko umwaka utaha w’imikino itazabonera umwanya wo gukina, Ubu akaba aricyo gihe cyo kubarekura.

Rafael Osaluwe olise ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yifuza gutandukana nabo nyuma yaho isinyishirije abakinnyi barenga batatu bakina hagati mu kibuga. Gusa uyu musore we ntakozwa ibyo gusohoka muri Rayon cyane ko avuga ko agifite amasezerano y’umwaka muri iyi kipe.

Osaluwe avuga ko mu gihe cyose Rayon Sports izamwirukana mu buryo budakurikije amategeko azahita yitabaza inzego zishinzwe kurenganura abakinnyi. Amakuru agera kuri Kglnews ni uko uyu mukinnyi mu minsi ishize yasabye Rayon sport kumuha itike ngo aze atangirane imyitozo n’abandi ariko ikipe ikabyanga ikamubwira ko yifuza ko basesa amasezerano, gusa Umukinyi yahise ahitamo kwitegera kugirango aze aganire n’ikipe ya Rayon Sports ari mu Rwanda.

Rafael Osaluwe olise yinjiye muri Rayon sports umwaka ushize w’imikino avuye mu ikipe ya Bugesera FC gusa ntibyakunze ko yigaragariza abakunzi ba Rayon Sports bitewe nibibazo by’imvune yakunze kugira.

 

Related posts