Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sport na APR FC zizumvana imitsi mbere yo kwinjira muri Noheli, Dore amatariki y’ingenzi kuri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda y’uyu mwaka

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze gushyira hanze ingengabihe ya shampiyona y’umupira w’amaguru y’uyu mwaka w’imikino qa 2022-2023. Uko shampiyona ipanze biragaragara ko Rayon Sport na APR FC zizumvana imitsi mbere yo kwinjira muri Noheli n’umwaka mushya.

Umukino ubanza uzahuza Rayon Sport na APR FC uzaba ku itariki 17 Ukuboza 2022 bizaba ari ku munsi wa 14 wa shampiyona habura umunsi umwe ngo hasozwe imikino ibanza ya shampiyona. Ni mu gihe umukino wo kwishyura kuri aya makipe y’amakeba uzaba ku itariki 19 Gashyantare 2023 bikazaba ari ku munsi wa 19 wa shampiyona.

Uko bigaragara iyi ngengabihe umuntu yavuga ko yapanzwe neza ugereranyije n’izagiye ziyibanziriza kuko nko mu myaka ishize FERWAFA yapangaga imikino ibanza ubundi bikazisubiramo uko no mu mikino yo kwishyura. Ni ukuvuga ko ikipe nka APR iyo yaheragaho bikina mu mikino ibanza niyo yaheragaho mu mikino yo kwishyura.

Dore uko imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Primus National League iteganyijwe

Related posts