Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sport ikomeje gukanga abakeba izana abakinnyi bababazaga mu minsi yashize

Ikipe ya Rayon sport isanzwe ifite abakunzi benshi muri ruhago y’u Rwanda ikaba n’imwe mu makipe amaze igihe kinini ashinzwe, yatangaje ko yagaruye umukinyi Youssef Rahrb ukomoka mu gihugu cya Maroc.

Youssef Rahrb w’imyaka 22, agarutse muri shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kuyikinamo amezi 6 mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, icyo gihe akaba yari umwe mu bakinnyi beza bari muri Rayon sport ndetse no muri shampiyona y’u Rwanda.

Uyu musore yasinye amasezerano y’umwaka 1, ubusanzwe Youssef akina hagati mu kibuga asatira, akaba umusore ushobora kurema uburyo bwinshi bubyara ibitego cyangwa nawe akabyitsindira.

Abakunzi ba ruhago nyarwanda bafite amatsiko yo kureba shampiyona y’umwaka utaha iteganyijwe gutangira mu mpera z’ukwezi kwa 8, cyane ko babona amakipe bafana ari kuzana abakinnyi b’abanyamahanga.

Related posts