Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sport ikipe y’igikundiro ihanganiye n’amakipe akomeye yo muri Afurika umwataka w’umunya Uganda uca impaka

Rayon sport ikipe ikina ikiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda, ikaba n’ikipe benshi bemeza ko ifite abafana benshi mu Rwanda, iri kwifuza rutahizamu w’umunya Uganda Charles Babalae wakinaga muri SC VILLA.

Inkuru mu mashusho

Uyu mwataka yamaze gutandukana n’ikipe ya SC VILLA nyuma yaho ibiganiro yagiranaga niyi kipe bidaciyemo. Charles Babalae umwaka ushize w’imikino yatsinze ibitego 12, ndetse yanatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka watowe n’abakinnyi bagenzi be muri shampiyona ya Uganda.

Uyu musore siyifuzwa na Rayon sport gusa kuko ikipe ya Gormahia yo muri kenya na Kagera Sugar yo muri Tanzania ziri mu makipe amwifuza.

Related posts