Pyramids ya Fiston Mayele igiye kugaruka I Kigali kwihaniza ikipe mu mukino wa CAF Champions League.

 

Nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yanga stade zo muri Ethiopia, byemejwe ko umukino wo kwishyura wa CAF Champions League uzahuza Ethiopian Assurance n’ikipe yo mu Misiri Pyramids FC uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali, tariki ya 26 Ukwakira 2025.

CAF yatangaje ko stade zose zari zashyikirijwe isuzumwa muri Ethiopia zitubahirije ibisabwa ku rwego rwa CAF Champions League, bituma Ethiopian Assurance isabwa gukina umukino wayo wo kwakira hanze y’igihugu. U Rwanda rwahise rutoranywa nk’ahazabera uyu mukino kubera Stade Amahoro iherutse kuvugururwa ku rwego mpuzamahanga.

 

Iyi si inshuro ya mbere ikipe yo muri Ethiopia yakira hanze y’igihugu, kuko no mu mwaka ushize andi makipe yaho yagiye akina hanze kubera ikibazo cy’ibibuga bitujuje ibisabwa.

Ku rundi ruhande, iyi nkuru yahise ikwirakwira cyane mu bafana ba ruhago mu Rwanda, cyane cyane ab’ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’uko bamwe muri bo mu mezi ashize bagaragaye bashyigikira Pyramids FC ubwo yasezereraga APR FC muri CAF Champions League.

Benshi batangiye kwibaza niba abafana ba Rayon Sports bazongera kugaragara inyuma ya “Pyramid yabo” nk’uko bamwe babivuga mu buryo bwo gutebya, cyangwa se niba bazareba uyu mukino nk’abafana basanzwe.

Uyu mukino utegerejwe cyane, kuko uzagaragaza uko Ethiopian Assurance izitwara imbere ya Pyramids, ikipe iherutse kugaragaza imbaraga nyinshi mu mikino ya CAF ndetse ikaba ari yo yasezereye APR FC mu mikino iheruka.