Umutoza wa Paris Saint Germain, Luis Enrique yavuze ko ku mukino wa UEFA Champions League bafitanye na Borussia Dortmund kuri uyu wa Kabiri, n’abakinnyi be basanzwe bakina basatira izamu by’umwihariko Kylian Mbappé, bazaba bafite umukoro wo kuzibira niba koko bashaka kugera ku mukino wa nyuma.
Ni ibyavuye mu kiganiro n’Itangazamakuru yakoze kuri uyu wa Mbere, nyuma y’icyumweru kimwe amaze gutsindirwa na Borussia Dortmund ku kibuga Signal Iduna Park igitego kimwe ku busa mu Budage.
Ubwo yari abajijwe ku myiteguro y’umukino wo kwishyura n’amayeri yizera gukoresha, Luis Enrique yavuze ko yavuze ko icya mbere ari ukwirinda kwinjizwa ikindi gitego mu rugo ndetse bagakina umukino wubakiye ku ikipe yose, aho kuba umukinnyi ku giti cye.
Ati “Dufite intego imwe duhuriyeho, ni muri urwo rwego tugomba kugereageza uburyo kuba beza inyuma mbere y’uko imipira igera kuri ba rutahizamu. N’ikipe imwe, turasaba n’abakina basatira ko badufasha ntihagire imipira myinshi yinjira mu bwugarizi bwacu.”
Ku bwa Luis Enrique, hari igitekerezo shingiro: “Twese turi ikipe imwe kandi buri wese agomba kugaragaza uruhare rwe. Yewe n’abakinnyi beza cyane, abasitari ku rwego rw’Isi bagomba gufasha mu kugarira. Ba myugariro bacu bagomba kudufasha gutwara imipira imbere.”
“Sinshaka umwataka ushakira imipira hagati mu kibuga”
Mu mukino ubanza, Paris Saint Germain yaremye uburyo bwinshi, ariko aba bakinnyi bo mu murwa mukuru, Paris, ntibigeze babona intsinzi, kuko nk’amashusho y’ibiti by’izamu bateye ubugira kabiri mu gice cya kabiri, aracyari mu mitwe ya benshi. Abakinnyi ba Luis Enrique bagomba kwikubita agashyi mu busatirizi: “Sinshaka rutahizamu uza gushakira imipira hagati mu kibuga, ndashaka uwutwara umupira mu rubuga rw’amahina n’ahandi bateje inkeke ku bo duhanganye.” Ibi ni mu magambo y’uriya munyamayeri wo muri Espagne.
“Ndabizi murashaka ko mvuga kuri Kylian Mbappeé kuko nabigize akamenyero. Nta gushidikanya, abo duhanganye ntibazigera bamusiga wenyinemu rubuga rw’amahina, wenda bazamureka akore ku mupira akiri hagati mu kibuga. Gusa ukureba uko yawufatirayo cyangwa ahandi hatirindwa kuri bo.”
Mu mukino wo kwishyura wa UEFA Champions League hagati ya Paris Saint Germain na Borrusia Dortumund ugiye kuba mu gihe iriya kipe y’i Paris yegukanye igikombe mu gihe Dortumund yo yanyagiraga Ausgbourg ibitego 5-1. Ikipe muri aya izakomeza ikagera ku mukino wa nyuma, izahura n’izakomeza hagati ya Real Madrid na FC Bayern Munich zizakina kuri uyu wa Gatatu taliki 8 Gicurasi saa tatu zuzuye zo mu Rwanda.