Prophet Joshua n’abandi barekuwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha

 

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Heradi Sefu Josué wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Prophet Joshua hamwe n’abandi bantu bane bari bafunganywe, nyuma y’iminsi irindwi dosiye yabo ishyikirijwe Ubushinjacyaha.

Iyi nkuru y’irekurwa yatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, ariko ishyirwaho amabwiriza akomeye arimo kujya bitaba Ubushinjacyaha buri cyumweru no gukurikiza andi mabwiriza bashyiriweho.

Abarekuwe barimo Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice na Umutesi Salima Linda, bose bari batawe muri yombi ku wa 19 Ukuboza 2025.

Ku ruhande rwa Prophet Joshua, we akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo no kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu.

Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo gifatwa nk’icyaha gikomeye, kuko ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, anacibwa ihazabu ingana n’inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashoboye kugaragaza aho yawukuye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Aba bane nabo bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu, icyaha giteganywa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Aba nabo mu gihe urukiko rwazabahamya iki cyaha, amategeko agena ko bashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko itarenze miliyoni eshatu.

Nubwo barekuwe by’agateganyo, Ubushinjacyaha bwibutsa ko iperereza rikomeje, kandi ko kurekurwa bidakuraho gukurikiranwa kw’aba bakekwaho ibyaha.

Iki cyemezo kigamije guha umwanya iperereza rikagenda rikorerwa mu mucyo, hubahirizwa amahame y’ubutabera n’uburenganzira bw’uregwa, mu gihe hagitegerejwe icyemezo kizafatwa n’urukiko.