Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

President wa Kiyovu Sport mvukiyehe Jouvenal agiye kwerekeza iburayi kurangizanya n’umuterankunga uzaha kiyovu akabakaba million500 z’amanyarwanda. Soma inkuru irambuye!

Nyuma yuko ikipe ya Kiyovu Sport sport ibuze igikombe cya championa ikireba, byababaje abayobozi bayo barimo na president Juvenal Mvukiyehe. kurubu, iyikipe ikomeje imyiteguro kugirango irebe ko yazabasha kwitwara neza mumwaka utaha w’imikino, aho kwikubitiro iyikipe yasinyishije abakinnyi mpuza mahanga bakomoka muri Sudan, ndetse nkuko bitangazwa n’ubuyobozi n’abandi bakinnyi bakomeye bakaba bazasinya abandi bakongererwa amasezerano.

Uyumuyobozi w’iyikipe ubusanzwe utavuga menshi, yatangaje ko mumwaka ushize w’imikino bagowe cyane nibijyanye n’amikoro nkaho yatanze urugero rw’igihe bajyaga gukina na Espoire y’irusizi bakaza kunganya ubusa kubusa akaba ari naho basize igikombe bakireba, ati ” byose byatewe nuko abakinnyi bagiye batishimye, kuko hari hajemo utubazo duto duto tujyanye n’amikoro.” muguhangana n’iki kibazo rero, uyumugabo uyobora kiyovu usanzwe ufite umuryango kumugabane w’iburayi, yatangaje ko mumwaka utaha iyikipe izaba iri muzikomeye cyane ndetse anahishura amakuru y’umuterankunga.

Amakuru agera kuri Kigali News, nuko ikipe ya Kiyovu Sport yaba iri mubiganiro byanyuma n’uruganda rutunganya inzoga rwa Heineken ndetse bikaba bivugwa ko mugihe baramuka bemeranyijwe, uyumuterankunga mushya yazajya aha ikipe ya Kiyovu Sport akayabo k’asaga million Hafi 500 z’amafranga y’u Rwanda ndetse ikazahita ikuramo umuterankunga wa Azam usanzwe ukorana n’iyikipe.

Mugihe ibi byose biteganyijwe byakunda, iyikipe yaba ibaye iya kabiri mu Rwanda yaba igiranye amasezerano n’ikigo gikomeye kandi gitanga agatubutse, nyuma ya Rayon Sport imaze guhinduka nk’akana ka Skol igenda inayifasha mubikorwa byinshi bigiye bitandukanye. iyikipe ya kiyovu sport yahereye kera igaragaza ko ifite inyota yo kuba yakorana n’ibigo bikomeye, cyane ko muntangiriro z’uyumwaka ubuyobozi bwayo bwari bwagerageje kwegera skol ngo bakorane ariko uruganda rwa Skol rukababera ibamba.

Related posts