Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

President Felix Antoine Tshisekedi yibukijwe ikintu gikomeye yakora akarenga nyirantarengwa yaciwe na Generali Sultan Makenga wa M23. Ngiyi inkuru irambuye!

Mugihe benshi mubatuye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo bakomeje kwibaza icyizaba kugirango ibibazo by’umutekano muke bibe byakemuka burundu muri ikigihugu, kurubu abatavuga rumwe na leta ya Felix Antoine Tshisekedi bakomeje kugenda bamunenga kuva mbere hose ariko kurubu bakaba bari kumugira inama ikomeye yibyo yakora bityo akaba yarenga nyira ntarengwa yashyizweho n’abarwanyi ba M23 bamaze igihe kitari gito babashije kwigarurira bimwe mubice bikomeye bigize agace k’uburasirazuba bushyira amajyaruguru ya kino gihugu.

Generali Sultan Makenga usanzwe uyobora umutwe wa M23 mubyagisirikare, akoresheje umuvugizi w’aba barwanyi Col Willy Ngoma akaba yari yatangaje ko abanye Congo batuye muduce twa Bunagana na Rutshuru bafite amahoro yuzuye, ari ikimenyetso cyuko aba barwanyi ba M23 bafite ibyo ingabo za leta zidafite ndetse abatuye muduce twigaruriwe n’aba barwanyi bakaba batifuza kongera kubona ingabo zaleta. ibi byatumye M23 itangaza ko mugihe hagira umusirikare wa leta ufatirwa muduce ducungwa n’aba barwanyi ntakwihangana kuzabaho ndetse aba barwanyi bakaba bari batangaje ko umusirikare uzajya uharenga wese azajya ahabwa ibihano bikakaye.

Nyuma yibi byose rero , kumunsi wejo abatavuga rumwe na leta ya Felix Tshisekedi bamwibukije ko ikigihugu ari igihugu cyiza ndetse gikungahaye kumutungo kamere kuburyo byatuma ikigihugu kiza mubihugu byambere bikize kuri iyisi ariko batangaza ko ibyo byashoboka igihe President yafasha abanyagihugu kuba umwe, bagasenyera umugozi umwe aho guhora bacikamo ibice. iri jambo ryabaye nkiryunga murya Gen Sultan Makenga wasabye leta ko yaha aba barwanyi ibyo basaba ubundi bose hamwe bagafatanya kubaka igihugu cyababyaye kuruta uko bajya birirwa bashwana byahato na hato.

source: Gomanews24

Related posts