Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

President Felix Antoine Tshisekedi yatangaje amagambo yateye ubwoba abatuye umujyi wa Goma ubwo yageragezaga kuvuga kukibazo cya M23

Muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo ibintu bikomeje kudogera ndetse abaturage batuye muduce twa Goma ndetse na Bukavu nabo bakomeje gushya ubwoba nyuma yuko amagambo Gen Sultan Makenga yabatangarije yarushijeho kubahahamura no gutuma batekereza ko bari bonyine nyuma y’amagambo umuyobozi w’ikigihugu yatangarije munteko ishinga amategeko ya kino gihugu yateranye kumunsi wejo.

Ubwo yabazwaga kukibazo cya M23 ikomeje kudogereza ibintu ndetse no kwifatira kugakanu abatuye umujyi wa Bunagana ndetse na Rutshuru ndetse batanasize imijyi ya Goma na Bukavu, President Felix Antoine Tshisekedi yatangaje ko kubwe abona ikibazo cya M23 kitazigera gikemuka muburyo bw’intambara ngo kuko raporo ya ministeri y’ubuzima yagaragaje ko millioni zisaga 22 zabatuye muri ikigihugu ari abasazi ngo bityo bigoye ko ikigihugu cyabona imbara zo gutsinda M23 yakamejeje ngo ahubwo leta igiye gutekereza kucyo yakora kugirango ababarwanyi bashyire intwaro hasi bidaciye munzira y’intambara ngo kuko byo ntabwo FRDC yazigera itsinda aba barwanyi ba M23.

Ayamagambo yaciye intege abatuye muduce M23 iri kugera amajanja ndetse benshi batekereza ko ibi byose bifite aho bihuriye na leta ya Congo ngo kuko ntibyumvikana ukuntu iyintambara yose iba mugihe amatora yegereje ngo ndetse ingabo za leta zikayitsindwa ubwisubiramo bwa Kenshi ngo ndetse ibi byaba kimwe mubituma abatavuga rumwe na leta ya Congo bemeza ko ibi byose biri kuba byaba byarateguwe na president Felix Antoine Tshisekedi kugirango asubike amatora.

Related posts