Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

EURO 2024: Portugal ya Cristiano Ronaldo yasiribye Türkiye yerekeza muri ⅛ [AMAFOTO]

Ikipe y’Igihugu ya Portugal ya Cristiano Ronaldo yakatishije itike ya ⅛ cya EURO ya 2024 nyuma yo gutsinda Ikipe y’Igihugu ya Türkiye ibitego 3-0 kuri Stade Signal Iduna Park, kuri uyu wa Gatandatu taliki 22 Kamena 2024.

Wari umukino wa kabiri wo mu Itsinda rya Gatandatu [F] mu mikino ya nyuma y’Igikombe gihuza Amakipe y’Ibihugu by’i Burayi, EURO ya 2024 gikomeje gukinirwa mu gihugu cy’u Budage kugera taliki 14 Nyakanga 2024.

Ni umukino Ikipe y’Igihugu ya Portugal yatangiye yiharira umukino nk’uko byari byitezwe, ndetse biza no kuyihira ku munota wa 21 w’umukino, Bernado Silva aba yafunguye amazamu, biba 1-0.

Bidatinze, ku munota wa 28 Samet Akaydin wa Türkiye yitsinze igitego cya kabiri. Byari nyuma y’uko Cristiano Ronaldo bari bamucomekeye umupira abona ntawugeraho ufatwa na myugariro Samet Akaydin agiye gukinana n’umuzamu we Altay Bayndir maze ahagarara nabi umupira uruhukira mu izamu, biba 2-0.

Ku munota wa 58, Cristiano Ronaldo na Bruno Fernandes baboneye Portugal igitego cya gatatu. Ni nyuma y’uko Cristiano Ronaldo wenyine imbere y’izamu yahisemo guha Bruno Fernandes umupira maze ahita yandika igitego cya gatatu, biba 3-0.

Uyu mupira Cristiano Ronaldo yahaye Bruno Fernandes watumye aca agahigo ko kuba ari we mukinnyi utanze imipira myinshi yavuyemo ibitego [8], ndetse uyu mugabo w’imyaka 39 ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mateka ya EURO kuko afite ibitego 14.

Cristiano Ronaldo na Portugal bakomeje kwiharira umupira, kuko kugera ku munota wa 60, Ikipe y’Igihugu ya Portugal yari yihariye umukino ku kigero cya 60% kuri 40% by’Ikipe y’Igihugu ya Türkiye.

Umusifuzi w’Umudage Félix Zwayer yahise ahuha mu ifirimbi bwa nyuma, Portugal yegukana amanota yayo atatu nyuma y’iyi ntsinzi y’ibitego 3-0.

Ikipe y’Igihugu ya Portugal yahise ikatisha itike ya ⅛ cy’irangiza muri EURO 2024, nyuma yo kuzuza amanota atandatu kuri atandatu mu gihe habura umukino umwe ngo iyo mu matsinda irangire.

Nyuma y’imikino ibiri, Portugal iyoboye Itsinda rya Gatandatu [F] n’itike ya ⅛, Türkiye iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 3, mu gihe Repubulika ya Tchèque yanganyije na Georgia zinganya inota 1 icyakora Georgia ikaza inyuma n’umwenda w’ibitego bibiri [2].

Cristiano Ronaldo yafashije Portugal kugera muri ⅛ cy’irangiza!
Portugal yujuje amanota 6/6
Myugariro Samet Akaydin yitsinze igitego kidasobanutse!
Cristiano Ronaldo yacomekeye Bruno Fernandes umupira yandika igitego cya gatatu, biba 3-0!
Umwana yinjiye mu kibuga hahati mu mukino maze Cristiano Ronaldo amwakirana urugwiro!
Abafana ba Türkiye bari bakubise buzuye muri Stade Signal Iduna Park!

Related posts