Ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, Polisi yafunze umupasiteri witwa Makenzie Nthenge watumye abakirisitu be 4 bapfa kubera kubasaba kwiyicisha inzira ngo babone guhura na Yesu.
Ubwo Polisi yari igeze mu ishyamba ryahitwa Shakahola hafi y’Umujyi wa Malidi ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 14 Mata 2023, yakiriye amakuru y’uko hari abaturage bapfuye bakirengagizwa bazize uwiyita umukozi w’Imana wabashutse bakiyiriza ubusa amanywa n’ijoro kugira ngo babone guhura na Yesu.
Uyu mugabo wabashutse ni umu pasiteri mu itorero rya ‘Good News International Church.Ubwo ababantu babonwaga , abandi barindwi bari hamwe bari bagiye gupfa bihutishwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.Bamwe muri aba bajyanwe kwa muganga bavuga ko bari mu buzima bugoranye cyane.Abashinzwe iperereza bagize bati:”Uyu mu pasiteri arimo gushinjwa kubera ko nyuma yo kumenya ko ari gushakishwa yahise atoroka kandi abantu bashutse abatarapfa bari muburibwe”.Yakomeje avuga ko uyu mugabo azagezwa imbere y’ubutabera ku wa mbere tariki 17 Mata 2023.
Abashinzwe umutekano barakomeza gushakisha niba hari abandi bantu baba baraguye muri iri shyamba bohejwe ko bagiye guhura n’Imana.Ati:”Amakuru dufite ni uko hari abantu benshi binzira karengane kandi turakomeza kubikurikirana”.
Igitangazamakuru cy’imbere mu gihugu cya Kenya ahabereye aya mahano cyemeza ko uyu mugabo (Pastor), yari aherutse kongera gufungwa nanone muri ‘Case’ yarimo imfu, azakurekurwa atanze asaga $700.