Polisi yarashe igisambo giherutse kwambura ubuzima umumotari kikamutaba mu gishanga

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mutarama, 2026, nibwo Polisi y’u Rwanda yarashe mu cyico umusore witwa Dukuzumuremyi Eric wari ukurikiranweho icyaha cyo kwica umumotari akamwibira na moto.Yarasiwe mu gishanga cya Cyunuzi mu karere ka Kirehe, ari na cyo motari yiciwemo, amakuru akavuga ko yari ahagaruwe aje kwerekana aho yahishe ibikoresho yamwicishije agasimbuka imodoka ya Polisi ashaka kwiruka bikarangira arashwe akahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun TWIZEYIMANA yatangaje ko uriya musore witwa Dukuzumuremyi Eric yari umujura ruharwa, akunda kugaragara mu bikorwa by’ubujura kandi ngo yabifungiwe inshuro nyinshi.Ati “No mu kwezi kwa Gatandatu yarekuwe muri Gereza na bwo yarafungiwe ubujura.”

Ku itariki 02 Mutarama, 2026, uriya musore ngo yateze umumotari mu gishanga cya Cyunuzi, amwambura moto asiga amwishe, nyuma Polisi n’abaturage baramushakisha araboneka.

SP Hamdun TWIZEYIMANA ati “Uyu munsi mu gitondo nibwo yagiye kwereka Polisi ahantu abika ibyo yibye bitandukanye, kumbi wari umugambi wo kugira ngo atoroke, arirukanka, yirutse baramurasa.”