Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Polisi ya Tanzania yishe uwarufite ikiraka cyo kwica abantu bamukodesheje, inkuru irambuye…

Mu gihugu cya Tanzania haravugwa inkuru y’ umuturage witwa Haleni Nyankole uzwi ku izina rya Beberu bivugwa ko yahabwaga ibiraka byo kwambura ubuzima abantu yatawe muri yombi na Polisi yo muri icyo gihugu hanyuma arangije arabarwanya baramurasa ahasiga ubuzima.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Katavu , ACP Ally Makame , ubwo yaganira n’ abanyamakuru kuri uyu wa 10 Nyakanga 2022, yatangaje ko ukekwaho icyaha yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu ubwo yarwanya abapolisi bari bamufashe.

Umuyobozi wa Polisi akomeza avuga ko Beberu yahawe akazi ko kwica abantu mu ntara ya Katavi no mubindi bice bitandukanye by’ igihugu.

ACP Ally Makame avuga ko ku ya 28 Kamena 2022 nijoro mu mudugudu wa Bukombe ukekwaho kuba yarishe umuturage wo mu Mudugudu wa Bukombe Tanganyika , Mandalu Ndulu amutema mu ijosi.

Ibikoresho Polisi yasanze kwa Beberu yufashishaga yica abantu

Uyu Beberu yahawe akazi n’ abaturage babiri bo mu Mudugudu wa Luhita_ Bujombe kugira ngo bawishyure 800.000 yo kwica Ndulu.

Uyu mwicanyi yaje gushakishwa na Police bamusanga iwe aryamye hanyuma bamusaba gusohoka munzu , asohokana inkota ashaka kutera umupolice hanyuma barasa mu kirere ariko akomeza ku basatira mu rwego rwo kwirwanaho bamurasa munda bamujyana kwa muganga ahita agwa munzira

Related posts