Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Police FC yongeye kurata ifaranga, rutahizamu w’Abarundi atera Rayon Sports umugongo

Nk’uko byagenze mu mwaka ushize kuri Bigirimana Abedi wifuzwaga na Rayon Sports, Police FC irakataje mu biganiro byo gusinyisha rutahizamu w’Umurundi, Bazombwa Richard Kilongozi ukinira ikipe ya Kiyovu Sports.

Ni amakuru agiye hanze, asanga ayari amaze igihe kitari gito avuga ko Rayon Sports yifuje bikomeye Richard Kilongozi Bazombwa, ariko ibiganiro bigakomwa mu nkokora n’ukutumvikana ku birebana n’amafaranga.

Kuri ubu rero amakuru yizewe agera kuri KglNews, yemeza ko Police FC yagaragaje ko yifuza bikomeye uyu mukinnyi usanzwe anakinira Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba.

Amakuru akomeza avuga ko ibi biganiro atari bwo bitangiye kuko byigeze no kubaho ubwo Mbonyumuvunnyi Abdul Kalim yari akiri mu buyobozi bwa Kiyovu Sports uyu mukinnyi agifitiye amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse ngo amafaranga Police yatangaga yari yiteguye kuyakira.

Ibiganiro byaje kugenza make ubwo Kiyovu Sports yari ibonye komite nyobozi nshya ihagarariwe na Nkurunziza David, icyakora Police yongeye gukomanga maze ibwirwa ko umukinnyi atanyeganyega ku giciro kiri munsi ya miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Bivugwa kandi ko Kilongozi w’imyaka 28 na we yifuza kujya muri Police FC kuko izajya imuhemba umushahara mwiza ndetse ikaba izanakina amarushanwa Nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Uyu mukinnyi Kiyovu Sports yakuye muri Bumamuru FC yari amaze kiyikinira umwaka umwe mu masezerano y’imyaka itatu yasinye.

Kilongozi mu mwaka umwe amaze gukina yerekanye ko ari umukinnyi ukomeye!

Related posts