Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Police FC yongeye gukura Rayon Sports akaryo ku munwa yisubiza Hakizimana Muhadjiri

Rutahizamu HAKIZIMANA Muhadjiri wari waravuzwe muri Rayon Sports yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC nk’uko yabyiyemereje ubwe agira ati “Ubu ndi Umukinnyi wa Police”.

Ni nyuma y’uko ibiganiro bitabashije kubaho nk’uko byari byitezwe kuri uyu wa Kane taliki 13 Kamena 2024.

Mu gitondo cy’ejo hashize ku wa Kane inkuru yabaye kimomo ko Hakizimana Muhadjiri usoje amasezerano muri Police FC yamaze gusinyira Rayon Sports.

Amakuru y’impamo ni uko Muhadjiri w’imyaka 30 y’amavuko muri Rayon Sports ibiganiro byabayeho ndetse n’ibiganiro bigera kure bipfa ku munota wa nyuma aho babuze amafaranga yo kumwishyura.

Ku wa Gatatu yariki ya 12 Kamena 2024, Hakizimana Muhadjiri yabonanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bumvikana buri kimwe ku ruhande rwe aremera.

Yahise ababwira ko agiye kubanza kuvugana n’abavandimwe be, ari bwo bahamagaye Haruna Niyonzima akiri kumwe na perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle, amubwira ko Rayon Sports ari ikipe nziza niba imuha ibyo ishaka yayisinyira.

Batandukanye gahunda ari ugusinya mu gitondo cyo ku wa Kane, gusa Muhadjiri akaba yaragiye hari icyo batumvikanyeho cyo kumwishyura mu bice 2.

Abegereye uyu mukinnyi yababwiye ko atakwemera kwishyurwa mu byiciro bibiri kuko Rayon Sports ayizi bishobora kumara n’imyaka 2 atarayabona.

Iki ni cyo cyatumye mu gitondo cyo ku wa Kane bamuhamagara ngo aze asinye bakamubura, bakajya iwe kumureba nabwo bakamubura bagasanga atari yo.

Byarangiye uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu asinyana na Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Police FC yongeye kwisubiza Muhadjiri

Related posts