Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Police FC yatsindishije amafaranga urugamba rwa rutahizamu yari ihanganyemo n’izirimo Rayon Sports

Ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu, Police FC yamaze gushinyisha rutahizamu wahize abandi mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2023/2024, Umunya-Nigeria ushaka ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC.

Nyuma yo kunaniranwa na Rayon Sports igaharira Police FC, iyi kipe itozwa na Vincent Mashami yegukanye Ani Elijah, Rutahizamu watsindiye Bugesera FC FC ibitego 15 muri Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda.

 

Uyu musore ukomoka muri Nigeria ukinnye umwaka umwe [1] mu Rwanda, yatanzweho akayabo ka Miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Muri izo miliyoni 50, Bugesera FC iratwaramo miliyoni 25 ku mwaka yari asigaranye, n’umukinnyi atwaremo miliyoni 25 zisigaye.

Muri iyi kipe, mu mwaka washize yakoresheje ba rutahizamu batanu bayobowe na Peter Agbrevor bagerutse kugura bamukuye muri Musanze FC, Ismaila Moro bakuye muri Etincelles, Mugenzi Bienvenue waturutse muri Kiyovu Sports, Mugisha Didier ndetse na Chukwuma Odili na we ushobora gukina kuri uwo mwanya.

Aba kandi ntibarimo abandi bakinnyi bakomeye bashobora gukina bafasha bafasha gutaha izamu nka Djibrine Akuki, Hakizimana Muhadjiri, kapiteni Nshuti Dominique Savio, Niyonsaba Eric, Abedi Bigirimana n’abandi benshi.

Ikipe ya Police FC ifite itike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederations Cup nyuma yo guhigika Bugesera FC ku mukino wa Nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, ifite gahunda yo kongeramo abakinnyi benshi kandi beza by’umwihariko abaturutse hanze y’u Rwanda.

Related posts