Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Police FC yacecekesheje Gasogi United, Mukura Victory Sports ihuhura Etincelles FC, Amagaju FC na Bugesera rubura gica

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira shampiyona y’u Rwanda yakomezaga hakinwa imikino y’umunsi wa 9, imikino 3 niyo yaritegerejwe.

Mu Karere ka Huye ikipe ya Mukura Victory Sports yari yakiriye Etincelles FC mu mukino utari woroshye. Umukino watangiye i Saa 15h00, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa, bavuye kuruhuka ku munota wa 57′ Mukura Victory Sports yabonye igitego kinjijwe na Kubwimana Cédric kuri penaliti. Ni Nyuma yikosa ryakorewe Rutahizamu Mahammed Sid Sylla aho Umuzamu wa Etincelles yananiwe gufata umipira ukamurenga ukisanga mu maguru y’uyu mwaka ubundi umuza agahita amukurura.

Kuri Kigali Pele stadium ikipe ya Police FC yahatsindiye ikipe ya Gasogi united igitego kimwe k’ubusa, n’igitego kinjijwe na Kwitonda Ally ku munota wa 87′ w’umukino, ni igitego yinjije numutwe kuri kufura yaritewe neza.

Wahise uba umukino wa gatatu ikipe ya Police FC itsinze yikurikiranya.

Mu Karere ka Bugesera ikipe ya Bugesera FC yahanganyirije n’ikipe ya Amagaju FC ibitego 2 -2. Ku munota wa 33′ Amagaju FC yafunguye amazamu ku gitego cya Rukundo Abderrahman ibindi bitego biboneka mu gice cya kabiri. Gakwaya Leonard na Ani Elijah batsindiye Bugesera ikindi gitego cy’Amagaju gitsindwa na Malanda Destin.

Nyuma yo gukina uyu munsi ikipe ya Police FC yahise ifata umwanya wa Gatatu n’amanota 16. Mukura Victory Sports yo yahise ijya ku mwanya wa 5 n’amanota 15. Gasogi United iri ku mwanya wa 8 n’amanota 11.

Kuri iki cyumweru shampiyona irakomeza APR FC yesurana na Rayon Sports, Musanze FC na As Kigali, Sunrise FC na Muhazi United.

Related posts