Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Breaking news:Police FC imaze gusinyisha umwataka Rayon Sports yifuzaga

Police FC ikomeje kwiyubaka ishaka igikombe cya shampiyona itari yatwara kuva yashingwa, amakuru ahari ubu nuko imaze kugura umwataka wa Musanze FC Peter Agbrevor.

Uyu Rutahizamu Peter Agbrevor mu mikino 15 yakinnye ibanza ya shampiyona yatsinze ibitego 9 bigaragaza ubwiza bwe iyo arebana n’izamu.

Uyu aje nyuma yaho baguriye Ismaël Molo akababera imfube,akarutwa n’abakinnyi yahasanze.

Peter yari asigaje amezi 6 muri Musanze nuko Police FC igura amasezerano ye yishyuye Musanze FC Miliyoni 10 asinya  umwaka umwe.

 

Police FC yasoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa na APR FC ya mbere amanota 2.

Related posts