Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Police FC ikura he umutima wo gutunga ba rutahizamu 6?

Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, Police FC ifite ba rutahizamu barimo Peter Agbrevor, Ismaila Moro, Mugenzi Bienvenue, Mugisha Didier na Chukwuma Odili, iri mu biganiro bya nyuma byo kongera rutahizamu Ani Elijah ku bandi.

Amakuru yizewe avuga rutahizamu Ani Elijah w’imyaka 24 wigeze kwifuzwa na Police FC mu bihe byashize, kuri ubu na we ashaka bikomeye kujya muri iyi kipe yo ku Muhima.

Ni dosiye yongeye kubyutswa nyuma y’uko uyu rutahizamu mushya mu ikipe y’Igihugu Amavubi, agaragaye ku biro bya Police FC bihereye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali ari kumwe na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe.

Ani Elijah kuri ubu ufutiye wa Bugesera FC amasezereno nk’umukinnyi wayo, naramuka agiye muri Police FC azaba abaye umukinnyi wa gatandatu ukina nka Rutahizamu wuzuye [N⁰9] winjiye muri iyi kipe.

Hari hasanzwe Peter Agbrevor bagerutse kugura bamukuye muri Musanze FC, Ismaila Moro bakuye muri Etincelles, Mugenzi Bienvenue waturutse muri Kiyovu Sports, Mugisha Didier ndetse na Chukwuma Odili na we ushobora gukina kuri uwo mwanya.

Aba kandi ntibarimo abandi bakinnyi bakomeye bashobora gukina bafasha bafasha gutaha izamu nka Djibrine Akuki, Hakizimana Muhadjiri, kapiteni Nshuti Dominique Savio, Niyonsaba Eric, Abedi Bigirimana n’abandi benshi.

Ubusanzwe ntibikunze kubaho ko ikipe yagira ba rutahizamu barenze batanu bose bakina ku mwanya umwe kandi ari abakinnyi bakomeye.

Mbere y’uko Ismaila Moro ava muri Etincelles FC yari yaramariyemo ibitego, ibintu bidatandukanye na Peter Agbrevor uko yavuye i Musanze mu buryo busa n’ubwo Ani Elijah ashobora kuzamo.

Amakuru yemeza ko mu gihe Ani yajya muri Police FC yatangwaho Amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Miliyoni 40 na 50, ndetse n’umushahara wa miliyoni imwe n’igice buri kwezi.

N’ubwo Police ifite ba rutahizamu benshi ariko, aba bakinnyi ntibakunze gukina imikino myinshi kubera ibibazo by’imvune. Peter Agbrevor ntiyahiriwe n’ibihe bya nyuma bya Shampiyona ndetse na Ismaila Moro yaje ahasanga. Aba bombi baravunitse bitumwa ibisubizo bibura.

Ikipe ya Police FC ifite itike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederations Cup nyuma yo guhigika Bugesera FC ku mukino wa Nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, ifite gahunda yo kongeramo abakinnyi benshi kandi beza by’umwihariko abaturutse hanze y’u Rwanda ndetse n’abanyamahanga.

Ibi ni byo byatumye Police FC na none yegera Umurundi ukinira Kiyovu Sports, Richard Kilongozi Bazombwa ikaba yifuza kumusinyisha nyuma yo kugaragaza urwego rwo hejuru muri iriya kipe ya “Urucaca”. Amakuru yemeza ko Police FC yamaze kwegera perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim imugezeho iby’iyo gahunda.

Police FC nyuma yo gukatisha itike yo kuzakina imikino Nyafurika, iri kongeramo abakinnyi bakomeye bazayifasha.
Peter Agbrevor ni umwe muri ba rutahizamu Police FC yongeyemo mu gice cya kabiri cya Shampiyona.
Elijah yujuje ibitego 15 muri Shampiyona anafasha Bugesera kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, bituma Police FC imwifuza.

Related posts