Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

” Platin yihangane bibaho abagore turi babi cyane tugira ishyari n’ ubugome”: Alliah avuga kubivugwa kuri platin nyuma yo gusanga umwana atari uw’ uyu muhanzi

 

Uyu mukobwa wamamaye nka Alliah muri cinema nyarwanda yavuze ko Platin akwiye kwihanga anarenzaho ko abagore bagira ishyari, ubwo yari mu kiganiro na Yago kuri shene ya YouTube Yago Tv show.

Alliah yamamaye cyane muri cinema nyarwanda aho yagiye akina filim nyinshi zakunzwe harimo nkiyitwa Lupita. Ubwo yaganizwaga na Yago mu kiganiro yabajijwe icyo yavuga kubwo kuba platin Nemeye wamamaye nka P cg Platin yasanze umwana witwaga uwe yabyaranye n’umugore we bamaze igihe bashakanye yasanze Atari uwe nyuma Yuko bagiye gupima ibizwi nka DNA bagasanga umwana Atari uwuyu muhanzi.

Ibi bikomeje kuvugwa ndetse cyane n’abantu batari bacye, dore ko bikomeje guhwihwiswa ko ubu uyu platin Nemeye yamaze kwirukana uwari umugore we nyuma yo gukora DNA test. Gusa nubwo bikomeje kuvugwa Kandi, uyu Nemeye Platin kugiti cye ntacyo arabivugaho ngo abitangarize abanyarwanda, gusa nkuko abanyarwanda babivuze, nta nduru ivugira ubusa.

Ibya Platin n’umugore we, benshi bakomeje kugira icyo babivugaho doreko bikomeje gutangaza benshi bibaza icyaba cyarateye uyu wari umugore wa platin kubeshya umugabo we ko umwana Ari uwe Kandi amubeshya.

Related posts