Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Perezida wa Rayon yasubije abamushinja kurekura abakinnyi yarangiza ntabasimbuze bigatuma batakaza ibikombe

Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yasubije abafana ba Rayon Sports bamushinja ko yemereye abakinnyi barimo na Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Héritier Nzinga Luvumbu Joachim Ojera bari bafashe runini muri iyi kipe, yarangiza ntaze no kubasimbuza bikabatera kubura igikombe na kimwe mu mwaka.

Ni ibikubiye mu kiganiro cyashyiriweho iyi kipe cyiswe “Rayon Time” cyagaruwe kuri Radio Isango Star nyuma yo kumara igihe kinini cyaravuyeho gutinda kugaruka ku bw’impamvu zirimo n’iz’icyorezo cya COVID-19.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 28 Gicurasi 2024, ni bwo Umuyobozi the Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle wari witabiriye iki kiganiro ku nshuro ya mbere, yagarutse ku bibazo bitandukanye iyi kipe yahuye na byo by’umwihariko ibyo kubura bamwe mu bakinnyi bayo b’inkingi za mwamba hagati mu mwaka w’imikino; ibintu byanabaviriyemo kubura igikombe na kimwe.

Perezida Jean Fidèle yavuze ko ibyabaye byose nta ntege nke babigizemo cyane ko Rayon Sports atari ikipe izirika abakinnyi mu gihe bashaka kugenda.

Ati “Ntabwo twabishyizemo intege nke kuko amasezerano aba afite icyo avuga. Ntabwo umukinnyi aba aziritse, iyo umukinnyi ashaka kurebera ahandi amafaranga,.. ibituma atera imbere,.., biragorana. Ushobora rero kumwangira (ko agenda) ntagire umusaruro aguha kandi ugakomeza kumuhemba.”

Yakomeje kandi asobanuro ko impamvu aba bakinnyi batasimbujwe ari uko bagiye mu gihe isoko ry’abakinnyi ryari rufunze kuko uhusanzwe riba rifunguye mbere y’uko za Shampiyona zikomeza muri Kamena na Nyakanga ndetse no muri Mutarama igihe amakipe aba aje gukina igice cya kabiri cya Shampiyona “Phase Retour”.

Ati “Abenshi byaradutunguye. Urugero nka Luvumbu na Rwatubyaye igihe bagendeye ntiwashoboraga kubasimbuza, niyo waba ufite amikoro anganya ate kuko nyine nta soko ryari rihari, cyane cyane ko twe nta n’amafaranga twari dufite.”

Perezida Jean Fidèle yasoje avuga ko n’ubwo aba bakinnyi bagiye ikipe yakomeje guhatana isoreza ku mwanya wa 2 muri Shampiyona (umwanya mwiza yagize mu myaka itanu ishize) ndetse yegukana n’umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro; ibintu abona nk’umusaruro utari mubi.

Uwari kapiteni wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdul yaragiye ntuyabona umusimbura kuko isoko ryari rifunze
Perezida Jean Fidèle avuga ko nta ntege nke yashyize mu kugumana abakinnyi, ahubwo byari ibyagombaga kuba!

Related posts