Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025 nibwo Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yagarutse ku bivugwa muri iyi kipe ndetse n’abakinnyi bamwe bakinaga bitwaye nabi umwaka ushize w’imikino.
Uyu muyobozi w’umuryango wa Rayon Sports yagarutse cyane ku magambo yatangajwe na Muhire Kevin ku mukino usoza shampiyona avuga ko ubuyobozi butababaye hafi ari byo byatumye batitwara neza.Yagize ati “ Kevin nka Kapiteni, ntibaza ko umuzanye ukamwicaza aha, iryo jambo ntiyarisubiramo, kuko umukino wa Bugesera twarawitabiriye nta bafana bari mu kibuga, uwa Vision turawunganya, uwa Gorilla turawutsinda. Sinzi wenda kevin ashobora kuba atari ameze neza mu mutwe kuko n’uduhimbazamusyi twaratubahaye.”
Uyu muyobozi kandi yagarutse kuri Ombarenga Fitina utari wishimye muri Rayon Sports arko akaba yaramaze kurangizanya na APR FC.Yagize ati “ Ombarenga yadusabye ko tumurekura tugira ibyo tumusaba, namara kubyuzuza tuzamurekura, dore ko ibyo twamusabye bitagoye.”
Twagirayezu Thadee yagarutse kandi ku bakinnyi ba Rayon Sports bivugwa ko bariye ruswa kugira ngo bajye bitsindisha muri Saison ishize.Yagize ati “ Iyo shampiyona igiye kurangira, habamo ibintu byinshi bitandukanye, ku bakinnyi, imyitwarire mibi ndetse nuko bateye. Nk’umuyobozi urashungura ugahitamo igikwiye. Kuba barariye ntabwo nabyemeza, ariko byanze bikunze hari igihe umenya uwakwibye ariko ukayoberwa aho yaguhise.”
Perezida wa Rayon Sports kandi yasabye imbabazi umuryango nyarwanda kubera imyitwarire mibi yagaragajwe n’abafana ubwo iyi kipe yakinaga na Bugesera FC ku mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona..Yagize ati “ Ndasaba umuryango nyarwanda imbabazi, nzisabira umuryango wa Rayon Sports kuba kuri uriya mukino wa bugesera FC byaragenze kuriya kuko si ko twabishakaga, si ko tubyifuza, si na kuriya bizakomeza kugenda.”Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ntabwo irimo kuvugwa cyane ku isoko ry’abakinnyi ariko muri iki kiganiro Perezida yagargaje ko uyu mwaka agiye gutangira gutegura ibintu bye kuko uyu mwaka urangiye yagendeye ku byari byarateguwe n’ubuyobzi bwa Uwayezu Jean Fidel.