Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yahakanye amakuru yavugwa ko iyi kipe yashatse Byiringiro Lague uherutse gusinyira ikipe ya Police FC.
Perezida wa Rayon ubwo yari abajijwe niba iyi kipe ya yarashatse Byiringiro Lague yahise abyamaganire kure agira ati”
“Rayon Sports ntiyashatse Byiringiro Lague n’umunsi n’umwe, iyo nshaka kumusinyisha ntibyari kugenda kuriya. Nagiye kumwakira nk’inshuti.”
Gusa ni uko Perezida wa Rayon Sports yahakanye aya makuru ko iyi kipe itigeze ishaka Byiringiro Lague. Gusa uyu mukinnyi mu Kiganiro aherutse kugira na B&B Kigali FM yavuze iyi kipe ya Murera yamushatse ariko bageze ku mafaranga bizamo kutumvikana.Yagize ati ” Twari twumvikanye ko baza kundeba tukabivuganaho tukareba niba bamenyemerera icyo nshaka nkabasinyira rero twicaranye kumeza numva ntabwo turi guhuza. ”
Iyi kipe ya Murera kandi iri kwitegura imukino y’ ikombe cy’ Intwari ,aho izahura n’ ikipe ya Police Byiringiro Lague aherutse gusinyira.