Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yashyizeho umurengera w’amafaranga kuri buri gitego ikipe ye iri butsinde Sunrise FC 

 

Ikipe ya Kiyovu Sports ishaka gutwara igikombe uyu mwaka nyuma y’imyaka 30 idatwara igikombe yakoze agashya ko gushyiraho amafaranga menshi cyane nkuko Perezida wa Tanzania yashyiriyeho Yanga SC.

Kuri iki cyumweru ikipe ya Kiyovu Sports yakaniye cyane, iraba iri mu karere ka Nyagatare yagiye gusura ikipe ya Sunrise FC imaze iminsi yitegura nayo mu buryo bwateye ubwoba abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports.

Ikipe ya Sunrise FC imaze iminsi ishyize ahagaragara amafoto iri kuzenguruka mu bintu nyaburanga byose byo mu karere ka Nyagatare bikozwe mu buryo bwo gutegura abakinnyi mu mutwe kugirango umukino uzabe baruhutse ku buryo buhagije cyane. Iyi kipe ya Sunrise FC yashyiriweho amafaranga menshi aho ngo Umukinnyi izabasha gutsinda igitego azahabwa ibihumbi 100 ndetse kandi banashyizeho akandi agahimbazamusyi kihariye gatandukanye n’aka.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kwitegura guterura iki gikombe kandi bagikuye mu karere ka Nyagatare, Mvukiyehe Juvenal yatangarije abakinnyi ku munsi wejo hashize ko igitego kizaboneka mu mukino azakibahera ibihumbi 600 ubwo nihabonekamo ibitego 2 azaba ari million 1 n’ibihumbi 200 gutyo bitewe nibyabonetse.

Kiyovu Sports yamaze kumanuka muri aka karere gukomeza kwitegurirayo uyu mukino. Hari andi makuru avuga ko aya mafaranga Mvukiyehe Juvenal yemereye abakinnyi ngo yamanukanwe mu gikapu ubwo nibatsinda arahita ayabahera aho ku kibuga, ibintu bitari bisanzwe.

Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 60 ikurikiwe na APR FC ifite amanota 57 nayo izaba irimo gukina na Rwamagana City itazayorohera mu buryo bwose.

 

 

 

Related posts